Miliyari 1,2 Frw zitangwa buri mwaka mu kuvuza abakomerekeye mu mpanuka zo mu kazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impanuka zibera mu kazi hari abo zihitana abandi zikabasigira ubumuga, ndetse hamwe usanga abakoresha bataraha agaciro ibyo kumenyekanisha izo mpanuka kuri RSSB.

Imibare y'iki kigo igaragaza ko abakomerekeye mu kazi bagenda bagabanuka kuko mu mwaka wa 2018/2019 bari 1505, mu mwaka wa 2019/2020 bagera ku 1446 mu gihe mu 2020/2021 impanuka zo mu kazi zakomerekeyemo abantu 1131.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugoboka abahuye n'ibyago bikomoka mu kazi muri RSSB Louis Cyubahiro, yabwiye RBA ko iyo umukozi yagiriye impanuka mu kazi baba bafite inshingano zo kumuvuza ingaruka yakuye ku mpanuka yakoze.

Ati 'Iyo umukozi yagize iyo mpanuka, iyo dusanze koko ari impanuka y'akazi, dufite inshingano yo kumuvuza ingaruka yagize muri ya mpanuka yakoze. Cyangwa se mu gihe aba atagishoboye kugira icyo yinjiza bigaragara yuko iyo mpanuka yamusigiye ubumuga, ubwo amategeko ateganya uko byaba bimeze kose hari icyo tumugoboka."

"Ni yo mpamvu rero ari byiza ko umukozi, umukoresha ari byiza kumenyekanisha impanuka ku rwego rw'Ubwiteganyirize bw'Abakozi mu Rwanda utitaye no kuvuga ngo ni impanuka nini cyangwa se ntoya kuko impanuka zose ziba kimwe ishobora gutangira ari ntoya ariko bikazarangira hari ubumuga bunini iguteye.'

RSSB ivuga ko buri mwaka isohora amafaranga asaga miliyari 1,2 ajya mu kuvuza abakomerekeye mu kazi ndetse no kugoboka imiryango iba yaburiye ababo muri izo mpanuka.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere y'Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo Patrick Kananga yatangaje ko igihugu gishyize imbaraga mu gutuma impanuka zibera mu kazi zigabanuka, ingamba zikava mu mategeko zigashyirirwa mu bikorwa aho akazi gakorerwa.

Ati 'Impanuka ziraba tukabona ko hari ibyo tutarakora kugira ngo tuzikumire nk'uko byakabaye bikorwa, tukareba y'uko bitaguma mu mategeko, bitaguma muri politiki, ahubwo biza kujya mu bikorwa kandi ababishyira mu bikorwa ni aho akazi gakorerwa. Aho rero niho twavuga ko dukwiriye gukomeza gushyiramo ingufu kugira ngo ibyashyizweho n'igihugu bijye mu bikorwa.'

Inteko Rusange y'Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ILO, yateranye muri Kamena 2022, yemeje ko hashyirwaho amahame abiri y'umutekano n'ubuzima agizwe n'ingingo ya 155 imaze gusinywa n'ibihugu 76, na ho ingingo ya 187 imaze gusinywa n'ibihugu 59 hakaba hari ibihugu 39 bimaze kuyasinya yombi harimo n'u Rwanda.

Imibare ya ILO igaragaza ko hirya no hino ku Isi abarenga miliyoni ebyiri n'ibihumbi 300 bapfa bazize impanuka cyangwa indwara zakomotse mu kazi buri mwaka, bivuze ko buri munsi hapfa abagera ku bihumbi bitandatu.

Impanuka zibera mu kazi ku mwaka zibarirwa muri miliyoni 340, abo zigiraho ingaruka bo ni miliyoni 160.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-1-2-zitangwa-buri-mwaka-mu-kuvuza-abakomerekeye-mu-mpanuka-zo-mu-kazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)