Miliyari yahereye mu magambo: Bruce Melodie n'abamwemereye miliyari rurageretse nyuma yo kumurebesha ibirere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie yavuze ko yajyanye mu nkiko, sosiyete yitwa Food Bundle yari yarasinyanye nayo amasezerano ya miliyari yo kuyamamaza.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, aho yabajijwe ku bijyanye n'ayo masezerano.

Ati 'Abantu twasinyanye amasezerano niba barahuye n'ibibazo ? Niba barabaye baringa ? kubera ko rero nari mfite abandi bandeberera inyungu byabaye ngomba ko tujya mu mategeko n'abo bantu.'

Akomeza agira ati 'Ibyo bintu biracyakurikiranwa n'umujyanama wa mbere. Kubera ko iyo ibintu bikiri gukurikiranwa n'inzego amakuru aba ataremererwa kujya hanze nta kintu kinini nabivugaho gusa ako kazi ntako nzakora kahise gahagarara, kubera bananiwe kuzuza inshihngano zabo.'

Yasoje yemeza ko hari amafaranga bagombaga gutanga mbere ngo batangire akazi, yabananiye kuyubahiriza bikarangira akazi bagombaga gukorana kadakozwe

Bruce Melodie yasinyanye ayo masezerano n'iyi sosiyetewa 25 Kanama 2021, aho iyo sosiyete yavugaga ko igurisha ibiribwa kuri Internet.



Source : https://yegob.rw/miliyari-yahereye-mu-magambo-bruce-melodie-nabamwemereye-miliyari-rurageretse-nyuma-yo-kumurebesha-ibirere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)