Abadepite bagize komisiyo ya politike, uburinganire núbwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu, bagaragarije misiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ko ikibazo cyo kutarangiza imanza ngo abaturage bahabwe ubutabera ku gihe giteye inkeke, byagera mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Ruhango na Kirehe bigafata indi ntera
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko mu gihe cya vuba ibirarane by'imanza zitarangizwa bizabonerwa igisubizo binyuze mu mavugururwa y'imbonerahamwe z'imirimo irimo gukorwa mu gihugu cyose.
Ku mwihariko w'imanza zaciwe n'inkiko gacaca, Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko zimaze kurangizwa ku kigereranyo cya 91%, izisigaye zikaba ari izagaragayemo imbogamizi zikomeye ikomeje gufatanya n'izindi nzego gushaka ibisubizo.
Intara y'Amajyepfo niyo iri imbere mu kurangiza umubare munini w'imanza zasizwe na Gacaca naho uturere twa Kirehe, Ruhango n'Umujyi wa Kigali bikaza inyuma mu kurangiza izo manza.