Minisitiri Biruta yerekanye umuti wo kwivanga kw'amahanga mu bibazo bya Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanga mu bya politiki n'ubutwererane, bagaragaza ko ibihugu cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bw'Isi byivanga mu mikorere y'ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika, kugeza ubwo bibihitiramo abayobozi n'uko bibaho.

Ibi bituma ingamba na gahunda nziza zifashwe n'abanyafurika zitagerwaho ngo zihindure imibereho n'iterambere ry'abaturage kuko haba hari abantu bari inyuma basunika mu nyungu zabo.

Mu kiganiro cyagarukaga ku kibazo cy'amahanga akomeza kwivanga mu bibazo bya Afurika, cyatangiwe mu nama ya 10 yiga ku bibazo bibangamiye umutekano n'ibisubizo byabikemura, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko 'guha amahirwe abaturage bose no gushyiraho politiki nziza' byakemura iki kibazo.

Ni ikiganiro Dr Biruta yahuriyemo n'Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, umunya-Kenya Prof PLO Lumumba na Dr Brian Tamuka Kagoro.

Minisitiri Dr Biruta kwivanga kw'amahanga mu bibazo bya Afurika atari bishya kandi bikorwa mu ngeri zinyuranye z'ubuzima bw'igihugu nk'ubucuruzi, politiki, ubuhinzi, ubukungu, uburezi n'imibereho rusange.

Ati 'Ni ingenzi ko ibihugu byacu bigerageza gukuraho uko kwivanga kugira ngo ingaruka zabyo ziveho. Dukeneye guhindura imyumvire yacu'.

'Guha amahirwe abaturage bacu, kurwanya ruswa, kubaha amahirwe angana, gushyiraho politiki nziza no kuzishyira mu bikorwa kandi bigakorwa mu nyungu za buri wese. Ibi bizagabanya uko kwivanga kw'ibindi bihugu'.

Yavuze ko u Rwanda rushyize imbere ubufatanye buri wese yungukiramo, kumenya icyo rukeneye, gushyiraho amategeko, politiki nziza, kujya mu miryango y'akarere byose bikarufasha mu gutera imbere.

Ati 'Afurika yashyizeho gahunda nyinshi nziza zizafasha mu kwihuza nk'isoko rusange rya Afurika, icyerekezo cya 2063. Iki ni ikintu kizatuma Afurika ikorana n'ibindi bihugu yubake ubufatanye bukenewe, bubyara umusaruro. Ibi byose bigomba kubakira ku miryango y'akarere'.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Faki Moussa Mahamat, yavuze ko nubwo Afurika yabonye ubwigenge, hakiri uburyo bwo kwivanga yaba muri politiki, dipolomasi, igisirikare, gutera inkunga abacancuro bakuraho za guverinoma, imitwe yitwaza intwaro n'ibindi.

Ati 'Urebye ibibazo by'umutekano byose biri muri Afurika, usanga harimo uko kwivanga kw'amahanga'.

Faki Mahamat yanenze uburyo umugabane wa Afurika ushyiraho gahunda nziza ariko kuzikurikiza bikananirana. Yatanze urugero kuri pasiporo imwe nyafurika yaheze mu kabati.

Ati 'Gahunda nziza zirahari mu nyandiko, amasezerano arahari ariko ikibazo ni ugushyira mu bikorwa. Ni gute twashyira mu bikorwa amasezerano y'isoko rusange hatariho ukwishyira ukizana, uko ni ukwinyuramo. Ikibazo gihari ni ugushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje'.

Prof. Lumumba asanga igihe kigeze ngo Afurika ishyire hamwe, ikorere hamwe kandi ifatire ibyemezo hamwe kuko ntibitagenda gutya, amahanga azakomeza kwivanga mu nzego zayo z'uburezi, ubuzima, ubukungu n'izindi. Ibi bizagerwaho binyuze mu cyerekezo 2063, Isoko rusange rya Afurika, Amasezerano ya Maputo, aya Malabo n'izindi gahunda.

Ati 'Afurika ikwiye guhagarika guceceka, ntabwo u Rwanda ruzahangana nabo rwonyine, ntabwo u Burundi buzabikora ariko duhagurutse nk'akarere, nk'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, dushobora gushyira iherezo kuri iki kibazo'.

Prof. Lumumba yatunze agatoki ukwivanga kw'amahanga binyuze mu miryango mpuzamahanga nka za USAID, UKAid n'iyindi miryango mpuzamahanga, ijya mu bihugu ifite intego yo kwivanga no kugira ijambo mu mishinga yabyo no gukoresha inzego zabyo.

Ati 'Imiryango bazana ni igamije gutuma tuba nk'abana bagaburirwa, ni yo mpamvu dukeneye ibyacu kubyimenyera kandi tugakorera hamwe. Niba Amerika iganira n'u Rwanda kuri caguwa, ntabwo ruzabyanga, ariko ari EAC yose byakunda'.

Dr Kagoro asanga abanyafurika bakwiye kubanza guhindura imyumvire no gukunda umugabane wabo, kuko usanga n'abiba bajya gushora imari no kugura imitungo i Burayi.

Ati 'Birakenewe ko uyu mugabane wiyubaka mu bitekerezo ukumva ko utagomba kugaburirwa n'abandi. Kwivanga mu byacu bituruka mu kwiyumva ko turi hasi y'abandi'.

Ni inama y'iminsi itatu yo kurebera hamwe ibibazo by'umutekano byugarije Isi muri iki gihe no kubishakira ibisubizo, ihurije hamwe abarimu n'abahanga muri Kaminuza, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abasirikare bakuru. Yateguwe n'Ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR)




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yerekanye-umuti-wo-kwivanga-kw-amahanga-mu-bibazo-bya-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)