Ni ibyatangajwe mu biganiro MINEDUC yagiranye n'Abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, kuri gahunda yo kwimakaza uburezi budaheza by'umwihariko hitabwa ku kwita ku bantu bafite ubumuga.
Impande zombi zarebeye hamwe ibikorwa mu burezi bw'abafite ubumuga n'ingamba zihari zo gukemura imbogamizi zikigaragara, zirimo izagaragariye Komisiyo ubwo yasuraga uturere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yagaragaje imbogamizi z'uko nta mibare ihamye y'abafite ubumuga ihari n'ibyiciro by'ubumuga bafite, hanagaragara icyuho mu iyubahirizwa ry'uburenganzira bwabo mu bigendanye n'imyubakire, uburezi, ubwikorezi n'itumanaho.
Ati 'Si uko bamwe batabazi, ahubwo ni uko areba akavuga ati nimbazwa impamvu mfite umwaka ufite ubumuga utiga ni ukubera iki [â¦] uko ingamba zifatwa niko ikibazo kigenda gikemuka.'
Ibibazo byagaragajwe n'Abasenateri birimo kuba abafite ubumuga batazwi n'inzego z'ibanze ku buryo no kubitaho biba ari ingorabahizi.
Senateri Niyomugabo Cyprien ati ''Abayobozi n'abahagarariye inzego z'abafite ubumuga bati reka reka nta baha bahari, twifatira abana duti nta mwana mwaba muzi ufite ubumuga utiga? Bakatubwira, bakatujyana aho abo bana bafite ubumuga bari tukagenda tukababona.'
Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie, yagaragaje ko ikibazo gikomeye cyane kiri mu bijyanye n'ubuvuzi n'uburezi bw'abana bafite ubumuga.
Ati ''Icya mbere ni ibyerekeye imfashanyigisho, porogaramu n'ibizamini mu mashuri y'abana bafite ubumuga, twasanze ari ikibazo. Hari uburezi bw'abana bafite ubumuga bwo mu mutwe twasanze ikiguzi nacyo kitoroheye ababyeyi.'
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko Leta izakomeza kwita ku bafite ubumuga bahabwa uburezi.
Avuga kandi ko by'umwihariko hari imbogamizi zishingiye ku ngengo y'imari idahagije ku guhugura abarimu no kubona ibikoresho bifasha abafite ubumuga.
Ati 'Ibikoresho nabyo biracyari bike, muri rusange iyo urebye ingengo y'imari ijya ku bana bafite ubumuga muri gahunda zitandukanye usanga ikiri hasi nka Leta birasaba kugira ngo abana bafite ubumuga na bo bitabweho by'umwihariko.'
Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye Komisiyo ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranya y'ururimi rw'amarenga Nyarwanda yamaze gutegurwa hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw'amarenga rugatangira kwigishwa hose mu mashuri.