Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo iravuga icyuho hagati y'ubumenyi n'umurimo gikomeje kuba intandaro y'ubushomeri muri Afurika.
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko gukemura iki kibazo bisaba ubufatanye hagati y'inzego zitandukanye by'umwihariko iza n'iz'abikorera kugirango uburezi n'ubumenyi butangwa buhuzwe n'ubukenewe ku isoko ry'umurimo muri iki gihe.
Umuryango mpuzamahanga w'umurimo, International Labor Organization, uvuga ko mu mwaka ushize wa 2022 igipimo cy'ubushomeri muri Afurika cyari kigeze kuri 7.1%.
Kuva kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hakaba habera inama mpuzamahanga y'umuryango mpuzamahanga w'umurimo ku rwego rwa Afurika. Ni Inama ihurije hamwe abakora mu rwego rw'umurimo mu nzego za leta, iz'abikorera, inzobere n'abashakatsi ndetse n'imiryango mpuzamahanga.
Ikibazo cy'ubushomeri muri Afurika by'umwihariko mu rubyiruko kiri ku isonga mu byigirwa muri iyi nama kuko umuntu umwe kuri bane mu rubyiruko rwa Afurika aba ari umushomeri.