Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi wa World Vision USA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Edgar Sandoval Sr ari mu bikorwa byo gusura imishinga World Vision yateye inkunga n'impinduka yagize ku baturage hirya no hino mu gihugu.

Mu 2018, World Vision yari yagiranye ibiganiro na Guverinoma y'u Rwanda maze uyu muryango wiyemeza gushyigikira gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze mu mwaka wa 2024 nk'uko biteganyijwe muri Gahunda y'Igihugu y'Iterambere ry'Imyaka irindwi, NST1.

Kugeza ubu abaturage bagera kuri miliyoni imwe mu turere 15 tw'igihugu ni bo bamaze kugezwaho amazi meza kikaba ari kimwe mu byo World Vision yishimira nk'uko Edgar Sandoval Sr. yabivuze.

Ati 'Ibiganiro byacu byibanze ku kwagura ubufatanye World Vision ifitanye n'u Rwanda. Mu byo twishimira twagezeho harimo ko abantu bagera kuri miliyoni imwe bamaze kugezwaho amazi meza. Birashimishije kubona ibyakozwe mu myaka ishize biturutse ku kuba u Rwanda rugendera ku ntego.'

'Icyo nabonye ni uko habayeho kwiha intego zifatika kandi zikagerwaho. Nabonye ubuzima bw'abaturage barimo n'abana bwarahindutse mu buryo bufatika. Mbere benshi bajyaga kuvoma kure bigatuma bakora ingendo ndende, bagakererwa kujya ku ishuri nyuma y'aho begerejwe amazi meza bashobora kugera ku ishuri ku gihe. Ubwo buhamya narabuhawe.'

By'umwihariko mu Karere ka Gicumbi, ingo 95.030 zimaze kugezwamo amazi meza na World Vision mu mushinga watwaye miliyari zisaga ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, uruhare rw'Akarere rukaba rugera kuri 40%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yashimye ibikorwa bya World Vision avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na wo.

Ati 'World Vision yimuye icyicaro cyayo ku rwego rw'Akarere kivanwa i Nairobi muri Kenya gishyirwa mu Rwanda. Bashyize icyicaro cyabo hano kugira ngo dukorane nk'igihugu n'Akarere kose. Ubufatanye bwacu ni burebure mu rugendo rwo kuvana abaturage bacu mu bukene.'

Mu Rwanda World Vision itanga inkunga mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi no gufasha abaturage kwivana mu bukene. Guverinoma ishima ibikorwa by'uyu muryango nk'uko Prof. Nshuti yakomeje abivuga.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakira Umuyobozi Mukuru wa World Vision USA, Edgar Sandoval Sr
Ibiganiro byahuje impande zombi bigamije kurushaho kwagura imikoranire y'u Rwanda na World Vision
Abitabiriye ibiganiro ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-wa-world-vision

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)