Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi ushinzwe Afurika mu Muryango 'ILO' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibiro by'Umuyobozi Mukuru wa ILO, André Bogui. Bombi bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Umurimo ibera i Kigali kuva ku wa 15-19 Gicurasi uyu mwaka.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, na we yakurikiranye ibi biganiro.

Cynthia Samuel-Olonjuwon yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo imigendekere y'iyi nama u Rwanda rwakiriye aho yavuze ko rwesheje umuhigo hashingiwe ku mubare w'abakozi n'abaminisitiri ndetse n'ingingo zaganiriweho mu byo guhanga imirimo myinshi kandi myiza binyuze mu ishoramari haba mu Rwanda no ku mugabane wose.

Izindi ngingo zagarutsweho ni ijyanye n'inkunga ILO iteganya gutanga muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1 n'ubutumire Umuyobozi Mukuru wa ILO yamuhaye ngo ashyikirize Perezida Kagame bwo kuzitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku Murimo iteganyijwe i Genève muri Kamena izaba yiga ku guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

Ati 'Iyi nama ni ingenzi kuko tubona u Rwanda rwarafashe iya mbere mu kwimakaza imibereho myiza y'abaturage kandi twizeye ko Perezida azahura n'abandi bayobozi ku rwego rw'Isi akabagaragariza intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye no kuzamura ubukungu, kubungabunga ibidukikije no kuvana abaturage mu bukene.'

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko nubwo politiki yo guhanga imirimo myinshi nk'uko byari biteganyijwe mu ngamba zo kwihutisha iterambere (kuva mu 2017-2024: NST1) yabangamiwe na Covid-19 hari izindi mbaraga zigenda ziboneka ku bufatanye n'izindi nzego.

Ati 'NST1 isigaje umwaka umwe ikarangira aho intego kwari uguhanga imirimo miliyoni 1,5 buri mwaka. Kubera Covid-19 twasubiye inyuma gato ariko nyuma ya hari izindi mbaraga tugenda tubona dufatanyije n'abaterankunga kugira ngo tubashe kongera gusubira kuri iyo ntego. Dufite n'izindi gahunda aho tubona ko dushobora kwifashisha imishinga minini ishobora gutanga akazi ku bantu benshi.'

Inama Mpuzamahanga y'Umurimo ku nshuro ya 19 yateguwe ku bufatanye bw'u Rwanda n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo.

Yitabiriwe n'abaminisitiri, abanyepolitiki, abahagarariye amashyirahamwe y'abakozi, imiryango mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri Leta, za kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi, sosiyete sivile n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. Intumbero yayo ni ukungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye hagamijwe kureba icyakorwa mu guteza imbere umurimo.

Ibiganiro by'impande zombi byagarutse ku bikorwa bigamije guhanga imirimo myinshi kandi myiza
Umuyobozi Wungirije wa ILO ushinzwe Afurika, Cynthia Samuel-Olonjuwon; Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente n'Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibiro by'Umuyobozi Mukuru wa ILO, André Bogui
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibiro by'Umuyobozi Mukuru wa ILO, André Bogui (Ibumoso); Umuyobozi Wungirije wa ILO ushinzwe Afurika, Cynthia Samuel-Olonjuwon; Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-ushinzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)