Dr Ngirente yakiriwe na mugenzi we w'u Burundi, Lt. Gén de Police Ndirakobuca Gervais, ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cyitiriwe Melchior Ndadaye.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 24 Gashyantare 2013 i Addis Ababa muri Ethiopia n'ibihugu birimo RDC, Angola, Repubulika ya Congo, Afurika y'Epfo, Tanzania, Uganda, Repubulika ya Centrafrique, u Burundi, u Rwanda, Sudani y'Epfo na Zambia.
Ni amasezerano ategaywamo ko RDC yagombaga gushyira imbere amavugurura mu nzego z'umutekano, by'umwihariko mu gisirikare na Polisi.
Iki gihugu cyagombaga gushyira imbaraga mu Burasirazuba bwacyo, mu rwego rwo gukumira ko imitwe yitwaje intwaro ikomeza kucyifashisha mu guhungabanya umutekano w'abaturanyi.
Harimo kandi gukomeza amavugurura mu kwegereza abaturage ubuyobozi, kuvugurura urwego rw'imari no kubaka ubwiyunge mu gihugu, kwagura urwego rw'ibikorwaremezo, no guteza imbere serivisi z'ibanze zihabwa umuturage.
Ku rwego rw'akarere, ibihugu na byo byiyemeje kutivanga mu miyoborere y'ikindi gihugu, kutihanganira no kudatera inkunga imitwe yitwaje intwaro, kubaha ubusugire bwa buri gihugu cy'umuturanyi no kubaka ubutwererane bw'akarere mu bukungu, by'umwihariko mu bijyanye n'umutungo kamere.
Muri ayo masezerano, ibihugu byanemeranyije kubaha inyungu za buri wese mu bijyanye n'umutekano, ndetse ko nta gihugu gishobora gucumbikira cyangwa kurindira umutekano abakekwaho ibyaha by'intambara, ibya jenoside cyangwa n'ibindi, kandi hakabaho ubufatanye bw'akarere mu bijyanye n'ubutabera.
Icyakora, iyi nama igiye kuba mu gihe uburasirazuba bwa RDC bwugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke, ahanini kubera intambara ingabo z'iki gihugu zikomeje kurwana n'umutwe wa M23.
Ni umutwe RDC ishinja u Rwanda ko rutera inkunga ariko rukabyamaganira kure.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rugiye muri iyi nama rugaragaza ko RDC itubahiriza aya masezerano kuko ikorana n'umutwe wa FDLR washinzwe n'abarimo abashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byongeye mu bihe bitandukanye, uyu mutwe wagiye ugaba ibitero ku Rwanda, byishe abaturage abandi bagakomereka.