Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama y'Akarere yiga ku mutekano muri Congo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma barimo Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo, Visi Perezida wa Tanzania, Dr Philippe Mpango, Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Felix Tshisekedi wa Congo, Moussa Faki uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres n'abandi batandukanye.

Abayobozi bitabiriye bagenzuriye hamwe uko ibibazo by'umutekano byifashe mu Karere, banzura ko hagomba kuba inama izatumizwa na Perezida wa Angola, João Lourenço, ku wa 15 Gicurasi ikitabirwa n'abakuru b'ibihugu bo mu karere.

Ni inama idasanzwe ya ICGLR izagenzura 'ibibazo by'umutekano na politiki muri RDC no muri Sudani'.

Abakuru b'ibihugu basabye imirwano muri Sudani ihagarara, ahubwo hagashyirwa imbaraga mu biganiro bigamije amahoro. Bahamagariye kandi imiryango itandukanye irimo AU, IGAD na Loni kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugarura amahoro.

Gusa bagarutse ku kuba mu myaka 10 ishize amasezerano yo kugarura amahoro muri Sudani asinyweho, hari ibitarashyizwe mu bikorwa.

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye ko imyanzuro y'inama y'abakuru b'ibihugu ya Luanda na Nairobi, bikwiriye ko ishyirwa mu bikorwa hagamije kugera ku mahoro arambye.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente aramutsa Perezida w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Albert Shingiro
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard hamwe n'abakuru b'ibihugu n'abandi bayobozi bitabiriye inama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-y-akarere

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)