Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yitabiriye inama ya 21 idasanzweze i (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama yitezweho gutanga umurongo ku mutekano muke ukomeje kuvugwa mu burasirazuba bwa RDC no gushyira umucyo cyangwa kugenzura umusaruro w'ingabo za EACRF ibi bihugu byohereje mu burasirazuba bwa Congo.

Birashoboka ko kandi bagaruka no ku makuru amaze iminsi ahwihwizwa ku kohereza ingabo za SADC mu burasirazuba bwa RDC , ubufatanye bwazo n'ingabo z'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba.

Ikindi nanone umuntu yakwitega kuri iyi nama ni ukurebera hamwe imyanzuro yashyizweho n'abakuru b'ibi bihugu ku kubahiriza amasezerano y'amahoro hagati ya RDC na M23 yemeye kurekura tumwe muduce yafash ngo ihabwe amahirwe yo gushyikirana n'ubutegetsi bw'igihugu bakomokamo cya RDC

Iheruka yabaye tariki 4 Gashyantare 2023, igamije gusuzumira hamwe ibijyanye n'umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka kimwe mu bihugu binyamuryango byugarijwe n'intambara mu karere.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yitabiriye-inama-ya-21-idasanzweze-i-bujumbura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)