Miss Michelle wegukanye ikamba rya Miss Universe yahishuye ko ari (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Michelle Dee wegukanye ikamba rya Miss Universe Philippines mu 2023, yatangaje ko yiyumva nk'umuntu ushobora gukorana imibonano mpuzabitsina n'ab'igitsina gabo ariko na none akaba yanayikorana na bagenzi be b'igitsina gore ibizwi nka 'bisexual'.

Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Universe ku wa 13 Gicurasi mu 2023, yavuze ko iyi miterere ye atari iya vuba kuko ari ibyiyumviro yakuranye kuva mu bwana.

Ati 'Mu by'ukuri njye nivuga nk'umuntu ushobora gukorana imibonano mpuzabitsina n'abagabo ndetse n'abagore. Hashize igihe kinini ngaragaza ko ariko meze. Nkururwa n'ubwiza n'imiterere iyo ariyo yose.'

Miss Michelle Dee yahisemo gutangaza ibijyanye n'aho ahagaze mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto yo mu bwana bwe, amugaragaza mu myambaro n'imiterere isa nk'iy'abana b'abahungu.

Yakomeje avuga ko mu gihe yari mu irushanwa rya Miss Universe, yirinze gutangaza aya makuru kubera ko 'byashoboraga gutungura abantu ndetse bikagira uruhare mu myanzuro ashobora gufatirwa, ahitamo kuzabikora mu gihe kizaba gikwiriye.'

Miss Michelle Dee yashimangiye ko ari umwe mu bagize umuryango mugari w'abaryamana bahuje ibitsina n'abafite imyumvire itandukanye n'isanzwe imenyerewe mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

Miss Michelle Dee atangaje ko aryamana n'abo bahuje ibitsina mu gihe habura iminsi mike ngo yitabire irushanwa rya Miss Universe ku rwego rw'Isi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-michelle-wegukanye-ikamba-rya-miss-universemuri-philippine-yahishuye-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)