Miss Queen Kalimpinya arabarizwa mu Busuwisi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Kalimpinya Queen ari mu Busuwisi aho yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya Afrodyssée mu Mujyi wa Genève.

Ni ibirori byatangiye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi bikazasozwa ejo ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023.

Kalimpinya ari kumwe na Asantii, sosiyete ihanga imideli mu Rwanda, bakaba baragiye kumurika imyambaro yabo aho banaraye bayerekanye.

Miss Kalimpinya ni igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u Rwanda 2017. Akaba ariko ubu yarayobotse umwuga wo gusiganwa ku mamodoka.

Yitabiriye amasiganwa atandukanye nka Huye Rally, 'Rwanda Mountain Gorilla Rally', 'Nyirangarama Sprint Rally' na 'Sprint Rally All Star 2022'.

Kalimpinya Queen mu mihanda yo mu Busuwisi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-queen-kalimpinya-arabarizwa-mu-busuwisi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)