Nyampinga w'u Rwanda 2020, Ishimwe Naomi nyuma y'uko hari hatangiye kwibazwa ku cyabaye kuri Instagram ye, we n'umukunzi we Michael Tesfay, bongeye gushyira agatima impembero abakunzi babo.
Kuri ubu Naomie yifashishije indirimbo ya Darassa na Bien yitwa 'No Body', yatomoye umukunzi we karahava.
Naomie yakoresheje amagambo agira ati 'Ndasenga cyane ngo ntazirengagiza, nta numwe unkunda nk'uko ubikora' mu mashusho abagaragaza bombi.
Naomie kandi yahise asaba abamukurikira gushyira hanze abo bakundana kuko ari umunsi mukuru wabo.
Kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize nibwo amakuru y'urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie n'uyu musore yatangiye gusakara mu itangazamakuru ndetse kuva icyo gihe nabo ntibigera bongera guhisha urwo bakundana.
Nese niba amukunda kuki atamugira umugore? Harya ngo gusogongera ugacira nibyo bigezweho? Ubusambanyi gusa
ReplyDelete