Imyaka igiye kuba 2 Miss Shanitah Umunyana atarahabwa imodoka ye yatsindiye nk'igihembo nyamukuru mu irushanwa rya Miss East Africa 2021.
Iyi ntsinzi ya Miss Shanitah yari ishema kuri buri Munyarwanda wese kuko uyu mukobwa yari amaze guhigika abandi 16 bari bahatanye, baturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika y'Iburasiruzaba.
Ikindi cyashimishije abakunzi be muri rusange ni ibihembo yari agenewe nk'uwegukanye irushanwa birimo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshya, igura ibihumbi 44 $, angana na miliyoni 44 Frw.
Yari agenewe kandi no kujya ahabwa umushahara wa 1500 $, ni ukuvuga arenga 1,500,000 Frw buri kwezi.
Ibi ni ibihembo bishimishije buri wese yakwifuriza umuntu we. Ibyishimo byetewe n'ibi bihembo byaje kuba nk'isosi y'intama, kuko Miss Shanitah yategereje imodoka amaso agahera mu kirere.
Abantu batangiye kugira impungenge ubwo Miss Shanitah yageraga mu Rwanda atazanye ya modoka, gusa hakomeza gutangwa icyizere ko izamugeraho vuba.
Ku wa 27 Mutarama 2022, nibwo Miss Mutesi Jolly, Visi Perezida w'irushanwa, yavuze ko imodoka Miss Shanitah yatsindiye igiye kugurishwa kuko iyo bari baguze idatwarirwa ku kuboko kw'iburyo gukoreshwa mu Rwanda, bityo ko iri bugurishwe akazagurirwa indi.
Inkuru zo kugurisha zarangiriye aha, kuko umwaka n'amezi atanu birashize uyu mukobwa atarabona igihembo cy'imodoka yegukanye. Amakuru ahari ni uko uyu mukobwa yakoze ibishoboka byose ngo asabe imodoka yahawe, biba iby'ubusa.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagerageje kumukorera ubuvugizi ngo ahabwe iyi modoka gusa ntacyo byigeze bitanga. Mu mezi ashize yagerageje kwiyambaza Ambasade ya Tanzania mu Rwanda, nayo nta bufasha bugaragara yigeze imuha.
Amakuru avuga ko haba ku ruhande rwa Rena Events yo muri Tanzania na Miss Jolly, uyu mukobwa yagerageje ko bagirana ibiganiro byakemura iki kibazo ahubwo bakamuhoza ku cyizere cyaje kuraza amasinde.
Ku ya 19 Ukwakira 2022, Miss Shanitah yageze aho arerura avuga ko arambiwe ibinyoma by'abateguye iri rushanwa bari bamaze igihe bamuha amasezerano adasohora.
Nubwo bakomeje kumwizeza kumuha amafaranga akazaguramo imodoka, amakuru yizewe UMURYANGO ifite aturuka mu bantu ba hafi ba Rena Events, ni uko bateguye irushanwa badafite ubushobozi buhagije bwo kuba bakwishyura iyi modoka.
Irushanwa ryageze ku munsi wa nyuma hataraboneka ibihumbi 44 $, yagombaga kwishyurwa iyi modoka.
Abategura iri rushanwa batanze amafaranga make yo kuyizana aho irushanwa ryagombaga kubera kugira ngo utsinda ayifotorezeho ihita isubizwa nyirayo, nta kuyishyura byigeze bibaho.
Miss Shanitah yavuze ko inzira zose zagombaga kunyurwamo kugira ngo ahabwe ibihembo bye zananiranye, ubu yamaze kugana inkiko.
Ati "Nk'uko mwagiye mubyumva, uburyo bwari buteganyijwe bwo kubona imodoka ntabwo bwakunze, ubu twagannye inkiko, ikirego twagishyikirije inkiko zo muri Tanzania ni ugetegereza tukumva igihe bazasomera n'imyanzuro bazafata."
"Turi kubikurikirana mbifashijwemo na Miss Jolly, ubwo umwanzuro nuza tuzabamenyesha mumenye uko bizaba bihagaze."
Usibye imodoka atigeze ahabwa, bivugwa ko n'umushahara wa 1500 $, yari yemerewe buri kwezi, atigeze awuhabwa uko bikwiye.