Miss Uwimana Jeannette yahawe amatungo magufi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ni bwo ikigo VAF cyashyikirije ku mugaragaro Uwimana Jeannette ingurube bari bamweremeye nyuma yo gukunda umushinga we yatanze mu irushanwa rya Miss Rwanda ya 2022.

Iyi ngurube yo mu bwoko bwa Landrece yahawe ifite agaciro k'arenga ibihumbi 500 Frw, yayihawe nyuma y'uko asoje amahugurwa arebana n'ubworozi bw'ingurube.

Umuryango we wanamuguriye izindi ngurube ebyiri zo bwoko bwa Pietrain na Landrace zifite agaciro ka 1,200,00 Frw, nyuma yo kubona uburyo yihebeye ubworozi bw'ingurube. Bivuze ko yatangiye umushinga we afite ingurube eshatu z'ifite agaciro ka 1,700,000 Frw.

Muri Miss Rwanda, Uwimana yegukanye ikamba rya Miss Innovation. Iyi ngube yahawe na VAF irahaka, ku buryo mu gihe cy'amezi abiri izaba yarabwaguye. 

Uyu mukobwa yabanje guhabwa igitabo cy'amahugurwa, anategura ikiraro, kandi ahabwa umukozi uhugikiwe n'ubworozi bw'ingurube bizamufasha mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, byose bifite agaciro k'arenga Miliyoni 1.5 Frw.

Uyu mukobwa yahisemo ko umushinga we azawukorera mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda aho asanzwe abarizwa mu rwego rwo gukurikirana ubworozi bwe.

Muri Mutarama 2023, yabwiye InyaRwanda ko bimwe mu bihembo yemerewe yabibonye, kandi ko muri ayo mafaranga ariho yakuye ayo yifashishije mu gushaka ubutaka agiye gukoreraho ubu bworozi bw'ingurube yitezeho kumuteza imbere.

Muri kuriya kwezi kandi, yitabiriye irushanwa ry'abafite ubumuga 'Miss&Mister Deaf International', aho avuga ko ryamusigiye kwitinyuka, guharanira kugera ku nzozi ze, rimuhuza n'abantu banyuranye bazakomeza kumwungura ibitekerezo mu buzima bwa buri munsi.

Ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, nibwo ikigo VAF cyasohoye itangazo bavuzemo ko bishimiye gushyigikira uyu mukobwa kuko yitinyutse akitabira Miss Rwanda.

Muri iri tangazo, bavuga mo ko bazashyigikira Uwimana gushyira mu bikorwa umushinga we, bakamuha amafaranga yo kwifashisha, amahugurwa ndetse n'ibindi.

Nyuma, ku wa 17 Mata 2022, Miss Uwimana yasuye iki kigo mu rwego rwo kwiga byinshi ku bworozi bw'ingurube.

Icyo gihe, Umuyobozi wa kompanyi Vison Agribusiness Fam (VAF Ltd) isanzwe yorora ingurube, Shirimpumu Jean Claude, yabwiye InyaRwanda ko Uwimana yabasuye mu rwego rwo kubashimira, ariko anagamije kumenya uko ubworozi bw'ingurube bukorwa.

Avuga ko Uwimana atari afite amakuru ahagije ku ngurube za kijyambere, nyuma yo gusura no kwerekwa uko zitabwaho 'yumva ko umushinga we uzamugirira akamaro'.

Uyu muyobozi yavuze ko umutima we wamubwiye gushyigikira Uwimana, yakwegukana igihembo muri Miss Rwanda cyangwa atacyegukana.

Yavuze ko umushinga w'ubworozi bw'ingurube ushoboka, kuko kuva batangira gukora kuri uyu mushinga biteje imbere. Akavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari ukubura ibyo kurya by'ingurube, kutabona icyororo cyiza n'ibindi.


Shirimpumu Jean Claude uyobora VAF yashyikirije Uwimana Jeannette ingurube yamwemereye 

Uwimana yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga we atangiranye ingurube zifite agaciro ka Miliyoni 1.7 Frw

 

Umuryango wa Uwimana waramushyigikiye umugurira ingurube zifite agaciro ka Miliyoni 1.2 Frw 

Uwimana avuga ko amafaranga yahawe n'abaterankunga yayifashishije mu gutegura ikiraro cy'izi ngurube n'ibindi bijyanye no gushyira mu bikorwa uyu mushinga 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129522/miss-uwimana-jeannette-yahawe-amatungo-magufi-afite-agaciro-ka-miliyoni-17-frw-atangiza-um-129522.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)