Miss Uwimana Jeannette yakabije inzozi ze zo korora ingurube - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss Innovation 2022 kuri uyu Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, yakabije inzozi yari afite zo kuba umworozi w'ingurube wabigize umwuga.

Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga, ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2022, yatanze umushinga w'ubworozi bw' ingurube, byatumye ikigo Vision Agri business Farm (VAF) gisanzwe gikora ubworozi bw' ingurube za Kijyambere, cyamwemereye ingurube ihaka mu rwego rwo ku ufashe mu mushinga we.

Miss Jeannette yavuze ko impamvu ashaka korora ingurube, ngo ni uko zororoka vuba bityo akaba ashaka ko nizimara kuba nyinshi azatangira kugabira bagenzi be bafite ubumuga ndetse akanabasaba gutinyuka.

Nyuma yo guhabwa ingurube bari bamwemereye, Miss Jeannette nawe yahise yishyura izindi 2 ku bushobozi bwe zose zibyara.

Ndetse kandi VAF bamusezeranije kuzajya bamufasha gukurikirana uko akora ubworozi bwe, kugira ngo umushinga uzabashe kugerwaho nk'uko abyifuza.

AMAFOTO:

 



Source : https://yegob.rw/miss-uwimana-jeannette-yakabije-inzozi-ze-zo-korora-ingurube-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)