MONUSCO yemeje ko RDC icumbikiye abarwanyi ba FDLR barenga 1000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka icyenda ishize, Monusco yatangaje ko yacyuye mu Rwanda abarwanyi b'uwo mutwe n'imiryango yabo bagera ku bihumbi 30.

Iyi mibare ya Loni inyuranya n'ibimaze igihe bitangazwa na Leta ya Congo, aho itemera ko abagize FDLR bagihari, yanabyemera ikavuga ko ari bake ku buryo nta kibazo na kimwe bateza u Rwanda.

Jean-Claude Bahati Muhindo, Umukozi wa Monusco ushinzwe gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, yabwiye abanyamakuru ku wa Gatandatu ko abantu badakwiriye kwitiranya FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro isanzwe.

Ati 'Bashobora kuba ari igihumbi banafite intwaro zigezweho igihumbi ariko ni umutwe wubatse mu buryo bukomeye. Ni mu gihe undi mutwe ushobora kugira abantu 500 ariko ufite intwaro 20 gusa.'

Raporo za Loni zimaze igihe zigaragaza ko FDLR ifatanye n'Ingabo za Congo (FARDC) ku rugamba, by'umwihariko muri iki gihe Congo isumbirijwe n'inyeshyamba za M23.

Guhera umwaka ushize, FDLR na FARDC byarashe inshuro zitandukanye mu Rwanda, ndetse rwatanze gasopo ko nirwongera gushotorwa ruzitabara, mu gihe Leta ya Congo idafashe ingamba zo gukorana burundu na FDLR.

U Rwanda rugaragaza ko FDLR idakwiriye gufatwa nk'umutwe usanzwe kuko yashinzwe n'abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo mu nyigisho zayo harimo no kugaruka kurangiza ibyo basize barangije.

Ikindi ni uko FDLR yakwirakwije inyigisho z'urwango mu Banye-Congo, aho kuri ubu Abatutsi b'Abanye-Congo bagirirwa nabi bazira uko bavutse, ibintu Loni yaburiye Leta ya Congo ko biganisha kuri Jenoside.

MONUSCO yemeje ko muri RDC hariyo abarwanyi ba FDLR basaga igihumbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/monusco-yemeje-ko-rdc-icumbikiye-abarwanyi-ba-fdlr-barenga-1000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)