Mu Bushinwa: Umugore yahondaguye imashini muntu kugeza ayimenaguye umutwe (video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo mu gihugu cy'u Bushinwa aherutse kugaragara akubita imashini ishinzwe guha ikaza abarwayi baba bagiye ku bitaro bya Xuzhou Medical University Hospital biherereye mu ntara ya Jiangsu mu burengerazuba bw'iki gihugu.

Mu makuru yatanzwe n'ibitaro avuga ko icyateye uyu mugore kumenagura iyi mashini muntu izwi nka robot kitaramenyekana gusa ibitaro byanatangaje ko byasanze uyu mugore afite uburwayi bwo mu mutwe ibi byabaye tariki 23 Mata 2023 ubwo aya mashusho yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga.

Iki nyamakuru Jiangxi Morning Newes gitangaza ko abakozi bi bitaro bya Xuzhou Medical University Hospital bagerageje gushaka kubuza uwo mugore ariko bikaba iby'ubusa kuko ngo yakoraga icyo gikorwa avuga amagambo mabi cyane.

Dore uko byari bimeze:



Source : https://yegob.rw/mu-bushinwa-umugore-yahondaguye-imashini-muntu-kugeza-ayimenaguye-umutwe-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)