Mu ivugabutumwa ntiduhatana- Israel Mbonyi ny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje nyuma y'uko ahigitse abarimo James na Daniella, Vestine na Dorcas, Chryso Ndasingwa na Bosco Nshuti akabasha kwegukana igihembo cy'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana w'umwaka (Best Gospel Artist of the year 2022) mu bihembo The Choice Awards bitegurwa na Isibo Tv.

Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, mu birori bikomeye byabereye muri Park Inn Hotel mu Kiyovu. Ni ku nshuro ya gatatu ibi bihembo byari bitanzwe, bigamije gushyigikira ibikorwa by'abahanzi mu ngeri zinyuranye.

Israel Mbonyi avuga ko iki gikombe yegukanye agitura bagenzi be bari bagihataniye ndetse n'abandi bose bakora ivugabutumwa batari ku rutonde.

Yavuze ko yishimira iki gikombe yegukanye. Ati 'Murakoze cyane, ndabishimiye nk'uko twabivuze abantu twari kumwe twebwe muri 'Ministry' ntabwo tugira 'competition' ntabwo turushanwa turuzuzanya, bagenzi banjye ndakibatuye ndetse n'abandi bose batari kuri uru rutonde, Imana ibahe umugisha kandi murakoze.'

Mu mpera za 2022, uyu muhanzi nabwo yari yegukanye igihembo nk'iki muri Isango na Muzika Awards bitegurwa na Radio Isango Star.

Muri iki gihe ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo mu bihugu birimo u Bufaransa, n'u Bubiligi ndetse hamaze kwemezwa imijyi itatu ibi bitaramo bizaberamo.

Muyoboke uri mu bari gutegura ibi bitaramo bya Israel Mbonyi, aherutse kubwira InyaRwanda ati 'Turimo no kureba tunaganira na ba 'Promoter' batandukanye uburyo umuhanzi Israel Mbonyi azakoramo neza ibyo bitaramo bitandukanye, ikizaba ku ikubitiro harimo ikizaba tariki ya 11 Kanama 2023.'

Israel Mbonyi aherutse kwandika amateka avuguruye mu muziki w'u Rwanda, nyuma y'uko ku wa 25 Ukuboza 2022, akoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuzuza inyubako ya BK Arena.

Ni mu gitaramo yari yatumiyemo James na Daniella, Danny Mutabazi, Annette Murava uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga, n'abandi.

Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira abakunzi be.

Ni igitaramo cyari cyihariye. Kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri; harimo album ya kane yise 'Icyambu' yasohoye mu mpera z'umwaka ushize.

Album ye ya kane yise 'Icyambu' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Yigeze kuvuga ko yahisemo iri zina kubera ko 'ari ubuhamya bw'ukuntu Imana yamuhamagaye, imubwira ko azamamaza ingoma y'Imana.'

Ati 'Ni ubuhamya kubera ko Imana ivuga. Imana impamagara yarambwiye ngo si witwa 'Mbonyicyambu' Imana irambwira ngo nzakugira icyambu cy'abantu benshi kuri iyi si… Sinari nzi icyo byari bivuze muri icyo gihe ariko naje kumenya ko ari ukunyura mu byo izankoresha cyangwa ibyo Imana izanyuzamo…'

Hari kandi album ya gatatu yise 'Mbwira' yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise 'Number One' yagiye hanze mu 2015, iya kabiri yayise 'Intashyo' yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali. 

Israel Mbonyi yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year) 

Israel Mbonyi yatangaje ko abakora umurimo w'Imana badahatana, ahubwo baruzuzanya 

Israel yatuye igikombe cye abo bari bahatanye ndetse n'abandi batabashije gushyirwa ku rutonde 

REBA HANO ABEGUKANYE IBIHEMBO MURI THE CHOICE AWARDS

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAKUBABARIYE' YA ISRAEL MBONYI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128813/mu-ivugabutumwa-ntiduhatana-israel-mbonyi-nyuma-yo-kwegukana-igikombe-128813.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)