Mu mafoto 100: Ibihe by'ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame i Rubavu ahibasiwe n'ibiza - #rwanda #RwOT
Author -
personwebrwanda
May 13, 2023
0
share
Ni mu ruzinduko yahakoreye ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023. Umukuru w'Igihugu yasuye abaturage bibasiwe n'ibiza bashyizwe kuri site zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n'iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.
Abaturage baganirije Perezida Kagame ku buzima babayemo, bamugaragariza ibibazo bafite, na we abizeza ubufasha bwo gukomeza kubafasha no kubagoboka uko ubushobozi buzaboneka.
Nyuma yo gusoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru n'i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ava mu modoka asuhuza abaturage, bamwishimiye cyane, banamwereka urukundo.
Imibare mishya ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yerekanye ko ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru, byahitanye abaturage 135, 110 barakomereka mu gihe abamaze gukira ari 97. Kugeza ubu abakiri mu bitaro ni 13 mu gihe umwe yaburiwe irengero.
Abantu 20326 ni bo bakuwe mu byabo n'ibiza, ndetse bashyiriweho site 83 zo kubacumbikira. Aba baturage bamaze guhabwa ubufasha bw'ibiribwa bugera kuri toni 426.
Minisiteri y'Ibikorwaremezo [Mininfra] iheruka gutangaza ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe ndetse no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n'ibiza byibasiye Uburengerazuba n'Amajyaruguru mu ijoro ryo ku wa 2-3 Gicurasi 2023.
Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, uyoboye akarere by'agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Kambogo Ildephonse, ni we wasobanuriraga Perezida Kagame imiterere y'ibiza byibasiye aka gace
Perezida Kagame yasuye uduce twibasiwe n'ibiza aherekejwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye
Perezida Kagame yarebye uko Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko warengewe n'amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu zirengerwa kugeza aho bamwe babuze ubuzima bwabo
Perezida Kagame yatanze icyizere ko hari inzego ziri gukora ku kibazo cy'Umugezi wa Sebeya kugira ngo gishakirwe umuti urambye
Umukuru w'Igihugu yasuye utu duce ari kumwe n'abayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire; Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Ernest Nsabimana na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko
Uhereye ibumoso ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng. Patricia Uwase; Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Assumpta Ingabire
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, aganira n'umwe mu barimu ba Centre Scolaire de Nyundo ryibasiwe n'ibiza
Perezida Kagame yasuye Centre Scolaire de Nyundo, ishuri rikunzwe kwibasirwa n'ibiza
Perezida Kagame yateze amatwi abarezi bo muri Centre Scolaire de Nyundo yumva ubusabe bwabo
Bimwe mu byumba by'iri shuri byarasenyutse
Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu aherekejwe n'abayobozi mu nzego nkuru za Leta, iz'umutekano ndetse n'ab'iz'ibanze
Uhereye ibumoso ni Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Félix Namuhoranye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Assumpta Ingabire
Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe ndetse no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n'ibiza
Ibikorwaremezo bitandukanye byasenywe n'ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba by'umwihariko mu Turere twa Rubavu, Ngororero na Nyabihu
Perezida Kagame yavuze ko yasuye Akarere ka Rubavu kugira ngo yereke abaturage bibasiwe n'ibiza ko yifatanyije na bo kandi ko abatekereza
Perezida Kagame yagendaga asobanuza akantu ku kandi ku hangijwe n'ibiza
Aba baturage nubwo batishimiye ubuzima bw'ubuhunzi barimo, bafite icyizere ko mu gihe gito bazongera kubaho neza kuko bari gufashwa na leta
Serivisi z'ubuvuzi zagizwe ubuntu ku bantu bagizweho ingaruka n'ibiza
Abana ni abamalayika! No mu bihe bigoye bo baba bisekera
Abana bakiri bato bafite abakozi babitaho mu gihe ababyeyi babo bagiye mu mirimo
Abana bato bafite ababitaho mu Irerero ryashyizwe kuri site ya Inyemeramihigo
Abajyanama b'ubuzima baba bari hafi y'aba baturage ku buryo nta kibazo na kimwe cy'ubuzima bahura nacyo
Perezida Kagame aramutsa abaturage bari bateraniye kuri Site ya Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu
Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko Leta ihangayikishijwe n'ubuzima babayemo, ko ari yo mpamvu iri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu buzima busanzwe
Bakomye amashyi ndetse banyuzamo bacinya akadiho bishimira ko basuwe na Perezida Kagame
Abaturage bari bafite ibyishimo by'ikirenga nyuma yo kubona Perezida Kagame
Perezida Kagame yageze mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo arongera ava mu modoka nabwo asuhuza abaturage wabonaga ko bari bamutegereje
Yanahagaze i Nyabugogo! Umukecuru, umusore, inkumi, uhetse wese wabonaga ko yishimiye Umukuru w'Igihugu
Aha Perezida Kagame yasuhuzaga abari bamutegereje mu nkengero z'umuhanda wa Nyabugogo
Abanyamujyi beretse Umukuru w'Igihugu urugwiro na we ava mu modoka barasabana
Byari ibyishimo cyane ku rubyiruko rw'i Kigali nyuma yo gusuhuzwa na Perezida Kagame