Mu mafoto 80: Ingaruka z'ibiza byashegeshe Intara y'Iburengerazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kane, tariki ya 4 Gicurasi 2023, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yemeje ko hamaze kumenyekana abantu 130 bitabye Imana, ndetse ngo bashobora kwiyongera kuko hari abataraboneka, nk'abatwawe n'imigezi nka Sebeya mu Karere ka Rubavu.

Ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu ku wa Kane, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente, yavuze ko Guverinoma ikomeza kuba hafi y'abaturage, anabagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Yakomeje ati "Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane, kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose. Turashyingura abigendeye, nta kundi byagenda, ariko nibura abasigaye na bo, Perezida wa Repubulika yantumye ngo mbabwire ko tubaba hafi uko dushoboye, tubashakire imibereho, abakomeretse tubavuze, hanyuma dukomeze ubuzima."

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko hamwe n'abafatanyabikorwa bayo, barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n'ubundi bufasha.

Ibimaze gutangwa kugeza ubu birimo toni 60 z'ibiribwa birimo 30 za kawunga na 30 z'ibishyimbo, n'ibikoresho by'ibanze birimo ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by'isuku, ibiryamirwa n'ibindi.

Iyi mvura ikomeye yangije umuhanda wa kaburimbo, ku buryo amakamyo manini atwaye ibicuruzwa atemerewe gukoresha uyu muhanda, ubu yose atonze umurongo kuva i Musanze kugeza mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Igice cyangiritse cyane ni icyo mu Karere ka Rubavu, iyo uri mu cyerekezo giturutse i Kigali, uba urenze umuhanda ukata ugana mu Karere ka Rutsiro na Karongi.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza ingaruka z'ibiza, ahanini zatewe n'umugezi wa Sebeya wangije byinshi ku Nyundo, mu Karere ka Rubavu.

Umugezi wa Sebeya waruzuye urenga imbibi zawo, uyoboka mu ngo z'abaturage n'inzu z'ubucuruzi
Inyubako z'ubucuruzi zangijwe bikomeye n'umugezi wa Sebeya
Igice kimwe cy'iyi nzu iherereye ku Nyundo mu Karere ka Rubavu cyaragiye
Ibisate byamanyutse ku nzu z'abaturage ugenda ubibona iruhande rw'umuhanda
Icyapa kiranga ahari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyundo nacyo cyatwawe n'amazi
Iyi mvura yasenye inzu nyinshi z'abaturage, ku buryo iyo ugenda muri Rugerero uhura n'ibice bimwe byazo
Inzu zimwe zagiye hasigara ibibanza
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 02 Gicurasi 2023 muri Rubavu yangije byinshi
Benshi mu bari bafite ibikorwaremezo ku Nyundo ntibarumva neza ibyababayeho
Iyi mvura yahungabanyije ubuzima bw'abaturage mu buryo budasanzwe
Umuhanda w'ahagana ku Nyundo wangiritse ku ruhande rumwe, ku buryo ukeneye gusanwa
Iyi mvura yahiritse amapoto y'amashanyarazi, ku buryo abaturage bari mu kizima
Uyu yageragezaga kwigizayo amazi akoresheje ibase, ubwo imvura yari ihise
Umuhanda wa kaburimbo ahagana ku Nyundo wangiritse ku buryo amakamyo manini atemerewe kuwunyuramo
Iyi kamyo yo mu bwoko bwa HOWO yaranyereye, ihitana inzu yubatswe ku muhanda
Ibikoresho byo mu ngo zatwawe n'amazi ugenda ubisanga hirya no hino
Ingo zimwe zitatwawe n'amazi zasigaye ku gasi
Ibikorwaremezo by'amashanyarazi biri mu byibasiwe
Umugenda wagenewe gutwara amazi waracukutse, ku buryo hakenewe gusanwa
Umugezi wa Sebeya waruzuye, ugera aho urenga imbibi zawo ushoka mu baturage
Ibisenge byinshi biryamye hasi, ntiwamenya ko byari bisakaye inzu
Iyi nzu yaguye hasi yose, n'isakaro ihinduka ishingwe
Sebeya yari yarubakiwe uruzitiro, ariko iza kurusenya, yishakira izindi nzira
Umugezi wa Sebeya waruzuye urenga imbibi zawo, uyoboka mu ngo z'abaturage n'inzu z'ubucuruzi
Inzu nyinshi z'abaturage muri Rugerero, cyane cyane izegereye kaburimbo ijya i Rubavu, zaraguye
Mu bihe by'imvura, Sebeya iba yuzuye cyane kubera isuri ituruka mu misozi miremire yo mu ishyamba rya Gishwati
Ibirago byakoreshwaga mu ngo byatwawe n'amazi
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye, bifatanyije n'abaturage ba Rugerero mu gushyingura abantu 13 bishwe n'ibiza. Inyuma yabo hari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura
Aha ni ku mudugudu w'icyitegererezo wa Kazirankara, aho Minisitiri w'Intebe yagombaga guhurira n'abaturage ariko imvura ntiyoroha, bituma agenda abasanga aho bugamye akabaganiriza.
Ibiro by'Umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabiho nabyo byagezweho n'ibiza
Mu Murenge wa Rugerero ku wa Kane hashyinguwe imiryango 13 yishwe n'ibiza
Abaturage inzu zabo zahirimye bahungishirijwe ku rusengero rw'Abadive muri Rugerero
Kwiyakira byari byanze nyuma y'uko umwana we yishwe n'ibiza, undi akaburirwa irengero
abaturage
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashenguwe n'ibyo yabonye i Rubavu
Abaturage 13 bo mu Murenge wa Rugerero bahitanywe n'ibiza mu Karere ka Rubavu bashyinguwe
Agahinda kari kose mu gushyingura umugore we wishwe na Sebeya, akamusigira uruhinja rw'amezi atandatu
Imiryango myinshi yacitsemo igikuba kubera ibiza
namuhoranye
Inzego z'umutekano zatabaye abaturage bahekuwe n'ibiza
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ashyira indabo ku mva y'uwishwe n'ibiza
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yatangaga umurongo w'uko abaturage bitwara muri ibi bihe bikomeye
Agahinda ni kose ku baturage babuze ababo bakundaga
Agahinda ni kose ku baturage babuze ababo bakundaga
Abaturage basabwe kuva mu nzu zangiritse cyane
Abaturage bavuye mu byabo bakomeje kwakirwa, harebwa ubufasha bwihutirwa buri wese akeneye
Abasizwe iheruheru bateguriwe ibiryamirwa, ngo babone aho begeka umusaya by'igihe gito
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza
Aba baturage bahawe ibiryamirwa by'ibanze

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-80-ingaruka-z-ibiza-byashegeshe-intara-y-iburengerazuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)