Mu mukino waraye uhuje Real Madrid na Manchester City se wa Erling Haaland yajyanwe intambike nyuma y'ibyo yakoreye abafana ba Real Madrid - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino waraye uhuje Real Madrid na Manchester City se wa Erling Haaland yajyanwe intambike nyuma y'ibyo yakoreye abafana ba Real Madrid

Abafana ba Real Madrid, bagaragaye baserera na Se wa Erling Haaland nyuma y'uko abatayeho ibiryo mu mukino ikipe yabo yakinagamo na Manchester City mu mukino wa 1/2 muri Champions League.

Nk'uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse, Alfie Haaland yari yicaye muri VIP aza gufata ibiryo abita ku bafana bari bamwicaye munsi bituma bahita barakara batangira guterana amagambo nawe.

Se wa Erling Haaland, mbere yari yagaragaye aterana amagambo n'undi mufana wari wambaye umwambaro wa Real Madrid bari bicaranye muri VIP, gusa abashinzwe umutekano babonye ko bikomeje kuba bibi ni bwo se Erling Haaland bamuvanye aho bakamujyana.



Source : https://yegob.rw/mu-mukino-waraye-uhuje-real-madrid-na-manchester-city-se-wa-erling-haaland-yajyanwe-intambike-nyuma-yibyo-yakoreye-abafana-ba-real-madrid/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)