Mu Rwanda ubushomeri buri kuvuza ubuhuha, dore uko imibare ibigaragaza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda ubushomeri buri kuvuza ubuhuha, dore uko imibare ibigaragaza

Imibare mishya y'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko abantu basaga ibihumbi 790 bangana na 17.2% by'Abanyarwanda badafite akazi, aho bagabanutse bavuye kuri 24.3 ku ijana mu Ugushyingo 2022.

Iyo mibare yakusanyijwe muri Gashyantare 2023 yerekana ko nubwo ubushomeri bwagabanutseho 7.1%, iyo ugereranyije na Gashyantare 2022, bwazamutseho 0.7 ku ijana kuko icyo gihe bwari kuri 16.5 ku ijana.

Ku rundi ruhande, ubushomeri buri hejuru mu bagore (19.2 ku ijana) ugereranyije n'abagabo (15.5 ku ijana), bukaba hejuru mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 16 na 30 kuko buri kuri 20.4 ku ijana, ugereranyije n'abarengeje iyo myaka (15.1 ku ijana.)

Iyo mibare yamuritswe muri iki cyumweru yerekana ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga hejuru ya 16, bari miliyoni 7,9.

Barimo miliyoni 4,5 bari ku isoko ry'umurimo ubaze abafite akazi n'abashomeri, bangana na 57.6% by'Abanyarwanda, mu gihe abatari ku isoko ry'umurimo bari miliyoni 3,3, bahwanye na 42.4 %.



Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-ubushomeri-buri-kuvuza-ubuhuha-dore-uko-imibare-ibigaragaza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)