Umugabo yafashe umugore we arimo kumuha inzaratsi, none umugore yakoze n'ikindi gikorwa gishengura umugabo we ku rwego rwo hejuru
Benshi mu twe nti twizera neza ko habaho uburozi bwitwa inzaratsi kandi zikora gusa ubu burozi bubaho kandi burakora ni n'ayo mpamvu hari uwifayiye umugore we ari kumutega izi nzaratsi.
Ni umugabo wagishije inama agira ati:Mwaramutse. Ndi umugabo ndubatse mfite umugore n'umwana umwe, Tumaranye imyaka ine kandi ndamukunda cyaneee! Namufashe arimo ampa inzaratsi, nabajije abakuru bambwira ko aribyo.
Umugore yanze kumbwira uwamushutse muhitishamo kumumbwira arabyanga ahitamo kujya iwabo kandi ndamukunda. Ntituri bakuru pe, nimunjyire inama ndabakunda cyane'.
Aha wakwibaza uti ese koko uyu mugore we yaba amukunda bingana gute ku buryo niba afatiwe mu ikosa atashobora gusaba imbabazi ngo avuge n'uwamushutse ahubwo agahitamo kwahukana, ese ari wowe wamucyura cyangwa hari ubundi buryo ?