Muhanga/#Kwibuka29: Urubyiruko rwishwe muri Jenoside rwibutswe, abato bahabwa umukoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yahaye umukoro urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwasabwe kudafatira urugero ku rubyiruko rubi rwijanditse muri Jenoside rugahekura u Rwanda. Bibukijwe ko bakwiye kwanga amacakubiri y'amoko bagaharanira guhindura abakiyafite babeshywa n'ababyeyi babo n'abandi.

Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri gahunda y'Igihango cy'urungano, aho urubyiruko rusobanurirwa amateka y'Igihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gusigasira aya mateka.

Meya Kayitare Jacqueline.

Meya Kayitare yagize ati' Mwese muri aha mwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Mukwiye kuba urufatiro rwiza rw'iki Gihugu cyacu mukanga ababashora mu makimbirane y'amacakibiri ashingiye ku moko yatumye imbaga y'Abatutsi bicwa, mugaharanira kubaka Igihugu kizira imihoro n'ibindi byakoreshejwe hicwa abatutsi. Mukwiye kwigishwa neza mukagira uruhare mu kwamagana ababyeyi bagifite ingengabitekerezo y'Urwango banze kuyireka bakayiroga abana babo'.

Masengesho Joseph, umwe mu rubyiruko rukomoka mu murenge wa Cyeza avuga ko hakiri abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Avuga ko inyigisho zihabwa urubyiruko zibahindurira imitekerereze no kwiyungura amakuru. Avuga ko mu bihugu bituranye n'U Rwanda usanga havugwa ko hari ibice byibasirwa bikicirwa uko byavutse.

Yagize Ati' Tujya twumva ndetse tukanabona bimwe mu bikorwa by'Abasize bakoze Jenoside bagihembera amacakubiri y'Ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko bayigishijwe, ariko natwe dukwiye gukomeza guhabwa inyigisho zigomba guhindura imitekerereze yacu tukamenya neza amateka ya Jenoside kuko twumva no mu bihugu duturanye hari ibikorwa bigereranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda'.

Visi Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Muhanga, Dushimimana Fidele avuga ko urwango rwigishijwe abanyarwanda bo hambere rwatumye Igihugu kigwa mu kaga maze abari barigishijwe nabi bibona mu moko, bica abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yongeyeho ko bibabaje kubona abana bari mu kigero kimwe bica bagenzi babo ndetse bakabavugiriza induru ku karubanda maze bakicwa ndetse bamwe muri abo bijanditse mu bwicanyi bakorera abatutsi Jenoside banasiga urubyiruko isura mbi.  Asaba urubyiruko ubu ko rukwiye guharanira iteka guhindura isura mbi twasizwe na bagenzi babo, bakanga amacakubiri maze bakaba umusingi mwiza ukwiye kubakirwaho Igihugu cy'ejo hazaza birinda ababashuka bashaka kubasubiza inyuma.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Cyuzuzo Gentille avuga ko abakiri bato bakwiye kugaya abari mu kigero nk'icyo barimo bagize uruhare mu kwica abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse bagaharanira ko barwanya abagihembera amacakubiri yatumye Jenoside ikorerwa abatutsi mu Rwanda.

Yagize Ati' Nkatwe urubyiruko tukiri bato dukwiye kugaya bamwe mu rubyiruko bagize uruhare mu kwica abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse tukagira uruhare mu kwamagana abagifite umutima w'ubunyamaswa bumva ko babonye uko bagaruka mu Rwanda basohoza umugambi wo kurandura abatutsi. Hari n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije kurangaza no kwigisha abakiri bato amacakubiri, tubamagane tubereke ko twamenye amateka yacu'.

Urubyiruko rusanga magana atatu (300)ruturutse mu mirenge igize akarere ka Muhanga nirwo rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka urundi rubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Banasobanuriwe amateka y'abatutsi biciwe i Kabgayi no mu bindi bice bitandukanye, bari barahungiye i Kabgayi bafite icyizere cyo kuharokokera.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/05/28/muhanga-kwibuka29-urubyiruko-rwishwe-muri-jenoside-rwibutswe-abato-bahabwa-umukoro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)