Mukakamanzi Beatha 'Mama Nick' yapfushije umwana w'umuhungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mwana w'umuhungu witwa Fabrice yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Gicurasi 2023, nyuma y'iminsi mike yari amaze arwaye.

Mu butumwa buto uyu mubyeyi yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp yanditse agira ati "Mwana wanjye warariwe urihangana ukomera gisirikare kugeza ku munota wa nyuma, ariko Imana yagukunze kuturusha. Ugiye tukigushaka ariko twizeye ko aho ugiye ariho heza. Imana ikwakire mu bayo.'

Ni inkuru y'incamugongo yatashye mu muryango wa Mukakamanzi dore ko uyu mubyeyi w'abana batandatu n'abuzukuru batanu yari aherutse gukora impanuka agonzwe n'igare ubwo yari avuye mu rugo iwe agiye ku muhanda kugura ama-unite.

Ni impanuka yahuye na yo tariki 11 Werurwe 2023 ndetse kugeza n'ubu uyu mubyeyi ntarakira imvune yatewe na yo yatumye avunika igufa ry'ikibero. Ibi byatumye asigaye agendera mu kagare.

Mukakamanzi Beatha yamaze igihe kirekire arwariye mu Bitaro byitwa Inkuru Nziza biri i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Mama Nick yamamariye muri filime zitandukanye zirimo "Intare y'Ingore" akinamo yitwa Cecile, "Giramata" akinamo ari umubyeyi wa Giramata na "City Maid" akinamo ari Mama Nick, iyi ikaba imwe mu zikunzwe na benshi mu Rwanda.

Mukakamanzi Beatha "Mama Nick" ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana w'umuhungu
Mama Nick na we amaze amezi abiri agonzwe ndetse asigaye agendera mu kagare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukakamanzi-beatha-mama-nick-yapfushije-umwana-w-umuhungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)