Mukasarasi washinze Umuryango SEVOTA yahawe 'Doctorat' y'icyubahiro muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gihembo yagihawe ubwo iri shuri ryizihizaga isabukuru y'imyaka 150 rimaze rishinzwe, ku wa 15 Gicurasi 2023.

Si ubwa mbere TCU ishimira Mukasarasi kuko no mu 2018 yamuhaye igihembo ku bw'ibikorwa bya kimuntu yakoze aharanira uburenganzira bw'abahohotewe.

Uyu Munyarwandakazi ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi washinze Umuryango SEVOTA mu rwego rwo gushakira abapfakazi n'imfubyi ubwisanzure no kwiteza imbere nyuma gato yo kurokoka.

Mukasarasi yagizwe Umurinzi w'Igihango mu 2016 mu Ihuriro ngarukamwaka rya cyenda ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri, ikaba yari inshuro ya kabiri hashimirwa abarinzi b'igihango.

Ari mu bagore 10 bashimiwe na Guverinoma ya Amerika ku bw'uruhare bagize mu guharanira amahoro no guteza imbere abagore, ku buryo byashoboraga no kubagiraho ingaruka.

Ibyo bihembo byatanzwe na John Sullivan, wayoboraga Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga by'agateganyo mu 2018. Melania Trump, umufasha wa Perezida Donald Trump ari mu bari bwitabire uwo muhango.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukasarasi yahariye ubuzima bwe kwimakaza amahoro mu Rwanda no guhirimbanira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa basambanyijwe mu bihe by'intambara hirya no ku Isi yose.

Mu 1996 yaje kwegerwa n'itsinda ry'abakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakusanyaga amakuru kuri Jean Paul Akayezu wayoboraga Komine mu rubanza rwe ngo hamenyekane uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahari muri Komini Taba, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

Yiciwe umukobwa n'umugabo ndetse akajya anaterwa ubwoba ku bw'amakuru yatanze ariko ntiyacika intege.

Mukasarasi yahawe 'Doctorat' y'Icyubahiro
Mukasarasi yashimiwe na Amerika mu 2018
Mu 2018 Mukasarasi yashimiwe na TCU



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukasarasi-washinze-umuryango-sevota-yahawe-doctorat-y-icyubahiro-muri-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)