Abanyamakuru ba InyaRwanda bamaze gusesekara mu mujyi wa Huye, umujyi ugiye kwakira umukino wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, aho Mukura yakiriye Rayon Sports.
Ni umukino karundura ugomba gutanga ikipe izahura n'izarokoka hagati ya Kiyovu Sports na APR FC nazo ziza guhurira i Bugesera. Abaturage bo mu mujyi wa Huye bari mu mirimo ariko bitegura amasaha y'umukino ugomba gutangira saa cyenda zuzuye (15:00 PM).
Ikirere cyo mu Karere ka Huye kimeze neza cyaneÂ
Umujyi wa Huye, ni umwe mu mijyi yunganira KigaliÂ
Sitade ya Huye niyo iri bwakire uyu mukino w'amateka hagati y'amakipe yombiÂ
Bamwe mu bafana ba Mukura bazindukanye imyenda ndetse n'ibirango by'ikipe, basa n'aho basubira mu rugo umukino urangiyeÂ
Umujyi wose ni umuhondoÂ
Ibirango by'ikipe ya Mukura bimanitse mu bice bitandukanye by'umujyi wa Huye
Inzu y'isoko rya Huye itangirwamo serivise hafi ya zose z'ubucuruziÂ
Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yabukereye ngo yiteguye kubabaza Rayon Sports. Aha twahuriye mu mujyi ari mu nzira zigana kuri sitadeÂ
Fan Club y'abamotari bo mu mujyi wa HuyeÂ
AMAFOTO: Ngabo Serge