Mumfashe rwose! Bahavu Jannet atangiye kwitabaza itangazamakuru ngo rimufashe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amezi abiri agiye gushira Bahavu Jannet Usanase watsindiye imodoka mu bihembo bya RIMA akiri mu rungabangabo aho adafite n'icyizere cyo kuyihabwa, akavuga ko ibyo ari gukorerwa ari akarengane.

'Akarengane kari kunkorerwa uyu munsi, ejo kazagukorerwa, ejo kazakorerwa uwawe!' Ayo ni amagambo ya Bahavu ubwe yavuganye ikiniga cyinshi ubwo yari mu kiganiro kuri Shene afatanyije n'umugabo we, Fleury and Jeannete, avuga ku gahinda ke ndetse atanga umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ku modoka yatsindiye muri RIMA.

Bahavu yahishuye ko izingiro ry'ikibazo ari amasezerano ya RIMA na Ndoli Safaris ataragizwemo uruhare n'umukinnyi.

Yagize ati: 'Mu masezerano twagiranye na RIMA, nta hantu na hamwe byari byanditsemo ko ngomba kwamamariza Ndoli cyangwa uzatsindira imodoka azabanza kwamamariza Ndoli kugira ngo ayihabwe.'

Bahavu kandi yasabye itangazamakuru kumukorera ubuvugizi akabona imodoka ye. Ati: 'Banyamakuru, ndabizi ko iki kibazo mwakigize icyanyu, ndabasabye mumfashe RIMA impe igihembo cyanjye, ikindi ikureho iki kibazo burundu.'



Source : https://yegob.rw/mumfashe-rwose-bahavu-jannet-atangiye-kwitabaza-itangazamakuru-ngo-rimufashe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)