Munyakazi Sadate yagereranyije amatora y'umuy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije kuri konti ye ya Twitter kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, uyu mugabo yatanze ibitekerezo bye nk'umuntu uba mu mupira w'amaguru mu Rwanda kandi wigeze no gushingwa ishingano.

Mu butumwa burebure, yerekanye uburyo Ferwafa ifite ibibazo by'imiyoborere ndetse anarekana uburyo akajagari kari muri iri shyirahamwe ari abanyamuryango baryo bakitera.

Yatangiye ati "Njye ndi umwe mu bahamya ko iri shyirahwe, Ferwafa rimaze igihe rifite ibibazo bikomeye by'imiyoborere mibi, ibi kandi abenshi muri twe dutunga intoki nyinshi abantu banyuranye ngo nibo bangiza umupira w'amaguru."

"Mwumve neza ibitekerezo byanjye, akajagari, ibibazo biri mu mupira w'amaguru njye mpamya ko biterwa n'abanyamuryango ba Ferwafa ku kigero cya 90%".

Munyakazi Sadate kandi yagarutse ku kuba Ferwafa itegura amatora ameze nko kwiyerurutsa agereranya n'ikinamico itagira umwanditsi cyangwa se umutoza. Yagize ati "Ku munsi w'ejo nibwo hamenyekanye ikinamico ry'abazitabira amatora muri Ferwafa."

"Igihe cyose iri shyirahamwe ritegura amatora ameze nko kwiyiba no kwiyerurutsa, abantu bagatanga 'candidatures' mu minsi 2 ya week-end nabwo bisa nkaho ari uguca muri humye, bagasa nk'aho bacuranwa cyangwa biyiba, ibi ubwabyo bigaragaza indwara iri shyirahamwe rirwaye".

"Kubera izo mpamvu ibizavamo byose bizahora ari bimwe, gutsindwa no guhora kw'ishyiga nk'umwana wagwingiye".

Mu bitekerezo bye, Munyakazi Sadate yasoje agira inama abanyamuryango ba Ferwafa abasaba gukanguka bagakora ibintu bitarimo amacenga. 

Yakomeje agira ati "Banyamuryango ba Ferwafa ni muhagarike amatora yo kugabana gabana imyanya, ni mutore ibitekerezo bikubiye muri 'programme' mwagejejweho n'abantu benshi, ni mukora ibi muzaba mutangiye gukira indwara iri shyirahamwe rirwaye imyaka myinshi.

"Ibi kadi bizabafasha gutangira kuva mu kimwaro umupira wacu umazemo imyaka myinshi, ni mudakora ibi kandi, muzahora muri nk'umurwayi ufite umuriro akihutira kunywa ikinini cyo kumara umuriro ariko mu by'ukuri atazi indwara arwaye".

"Igihe kirageze ngo tubwizanye ukuri kuko ukuri (ku)ko nyine niko kuzakiza umupira wacu ndetse kugahoza iriya ntebe yo muri Ferwafa isa nk'aho ihora itogota, abenshi mushobora kuvuga ko nkabya ariko reka mbabwire ngo ibi nibidahagarara umupira wacu uzarushaho kujya aharindimuka, aka kanya wenda hari abankwena ariko ibyo mvuga ntibizatinda kwigaragaza".

"Mufungure urubuga, muve mu macenga, mutegure amatora aciye mu mucyo, nibwo muzatora abashoboye atari ibyo muzahora mwizungurukaho mushaka ibibazo ahandi kandi ikibazo ari mwe ubwanyu".

"Ni isoni n'ikimwaro kubona igihugu nk'u Rwanda tujya gusaba umwana w'umurundi ngo aze adukinire, uretse ko bamutwimye ariko mubona bidateye ikimwaro kubona tutabasha kurera abana kugera aho tujya kwikoza isoni i Burundi?".

"Nimwigire ku Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru i Bugande, ryazamuye abana bari 'talentueux' ubu iki gihugu kikaba kihagije ku bakinnyi ahubwo kikaba gisigaye kidusagurira, niba uri rugero rudahagije ni mu nyarukire mu Bubiligi mwibuke iki gihugu mu myaka 25 ishize, ni mwibuke ko cyari agahugu katazwi mu by'umupira, ariko ubu ni murebe aho kigeze n'uko gihagaze".

"Igihe cyose mukiri mu matora ya findi findi tuzahora aho turi cyangwa Umupira wacu ujye ahabi kurushaho.Muhagarike ikinamico abantu tumaze kuyirambirwa".

Ibi Sadate yabitangaje mu gihe muri Ferwafa, hari kwitegurwa amatora y'abayobozi bashya dore ko umubare munini w'abari basanzwe bayiyobora bamaze kwegura.

Guhera taliki 22 Gicurasi kugeza ku munsi w'ejo abashaka kuyobora batanze kandidatire zabo naho amatora akaba ateganyijwe ku wa 24 Kamena 2023.

Bamwe mu bamaze gutanga kandidatire zabo bazwi harimo Perezida wa Police FC, Munyentwali Alphonse na Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports.


Munyakazi yasabye abanyamuryango ba Ferwafa guhagarika amatora yo kugabana imyanya, ahubwo bashingire ku bitekerezo byubaka






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129884/munyakazi-sadate-yagereranyije-amatora-yumuyobozi-wa-ferwafa-nikinamico-129884.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)