Muri iyi minsi twihagazeho nk'inyama: Abaturage barwaniye udukingirizo bakeka ko twabashiriraho bagataha amara masa  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi minsi twihagazeho nk'inyama: Abaturage barwaniye udukingirizo bakeka ko twabashiriraho bagataha amara masa.

Abaturage bo Murenge wa Sake, Akarere ka Ngoma batanguranwe udukingirizo RBC itanga, ni mu gikorwa cy'Ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ku cyorezo cya SIDA, harimo no guha udukingirizo abaturage badukeneye.

Abiganjemo Urubyiruko rw'abahungu, abakobwa, abagabo n'abagore batonze umurongo, abandi banga kuwubahiriza bagahatana bashaka kutwambura abakozi ba RBC.

Uru rubyiruko ruvuga ko muri iyi Santeri hakunze kuboneka abakora umwuga w'uburaya, benshi bamwe babura udukingirizo bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Muri uyu Murenge wa Sake RBC yatanze amapaki arenga ibihumbi 10 y'udukingirizo, ibyiciro by'imyaka yose byitabiriye ubukangurambaga.



Source : https://yegob.rw/muri-iyi-minsi-twihagazeho-nkinyama-abaturage-barwaniye-udukingirizo-bakeka-ko-twabashiriraho-bagataha-amara-masa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)