Aka kagari kashyikirijwe ubuyobozi kuri uyu wa Gatanu, mu muhango witabiriwe n'abaturage ndetse n'abayobozi.
Sheikh Nsangira Abdul uba muri Arabie Saoudite afatanyije na bagenzi be b'urubyiruko, nibo bagize igitekerezo cyo kugira icyo bakora mu gushyigikira iterambere ry'igihugu cyabo.
Bamaze kwishyira hamwe nk'abanyarwanda bize mu bihugu by'Abarabu, bafashe umwanzuro wo kubaka ibiro by'Akagari ka Cyabararika kakorega ahantu hatameze neza.
Ubwo batahaga ku mugaragaro ibiro by'aka kagari, Sibomana Saleh, uyoboye Itsinda ry'Abayisilamu bubatse ibi biro by'akagari, yavuze biyemeje gufasha aka kagari kubaka ibiro bigezweho, nyuma yo kubona ko bakorera ahantu hatisanzuye hashobora kuba hatera ingaruka ku baturage bahabwa serivisi.
Ati 'Twaricaye mu mwaka wa 2022 turavuga tuti reka dushyireho itsinda, dushyire imbaraga zacu hamwe dutange inkunga yacu mu gihugu cyacu cyane ko twumvise imbwirwaruhame ya Perezida wa Repubulika avuga ko urubyiruko ruri mu mahanga rukwiriye kuzana imbaraga zarwo kugira ngo zubake igihugu cyacu kandi nibyo koko.'
Ubusanzwe ibiro by'Akagari ka Cyabararika byari bishaje cyane ku buryo byari biteye impungenge ko bishobora gutwarwa n'umuyaga ariko ubu ni ibiro byubatswe neza bifite ibyumba bitandukanye bizajya bikorerwamo n'abakozi batandukanye.
Abaturage bo muri aka kagari bishimye kugira ibiro bishya kuko ibya mbere byari bibateye impungenge.
Musabyimana Jacqueline yagize ati 'Akagari kacu kari gashaje, serivisi zitagenda, ntabwo twabonaga ahantu hisanzuye kugira ngo duhabwe serivisi ubwo rero turashimira cyane abafatanyabikorwa bacu batwubakiye ibiro by'akagari ariko nanone turasaba ubuyobozi kurushaho kunoza serivisi kuko inzu nziza ni icyo uyiririyemo'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, rufasha mu bikorwa by'iterambere birimo no kubaka aho ubuyobozi bukorera.
Ati ' Byari bikomeye nta biro twagiraga kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari n'Umwungirije bakoreraga mu cyumba kimwe , amabati yari ashaje ariko ubu turabona ibiro by'akagari byiza kandi bigezweho. Turashimira cyane aba bafatanyabikorwa badufashije kubona aho dukorera, urabona harimo n'icyumba cy'urubyiruko.'
Uru rubyiruko rw'abayisilamu rwashinze umuryango utegamiye kuri leta witwa HODESO kugira ngo bajye bacishamo ibikorwa byabo bigamije iterambere ry'abaturage.
Usibye kubaka ibiro by'aka kagari ka Cyabararika aba bosore bubatse amashuri abanza, ayisumbuye n'ayi myuga muri uyu murenge.