Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye ikipe ya Rayon Sports WFC yamukijije igisuzuguriro ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagore.
Uwayezu Jean Fidele mu ijambo yabagejejeho, yagize ati 'Nishimye, njye n'umuryango wanjye tubahaye miliyoni 1Frw muzagure agafanta. Abavuga ko ntaratwara igikombe ubu baravuga iki?'
Rayon Sports WFC yamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere, yazamukanye igikombe nyuma yo gutsinda kuri penariti 4-3 ikipe ya Indahangarwa WFC, ubwo umukino wari wabereye kuri sitade ya Bugesera wari warangiye ikipe zombi zinganya igitego 1-1 maze hitabazwa penariti.