Muzehe Cristiano Ronaldo yongeye kumwenyura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal ndetse na Al-Nassr yo muri Saudi Arabia, yongeye kumwenyura mu ijoro ryahise ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nyuma yo kwitwara neza agatsinda igitego.

Mu mukino wahuje ikipe ye ya Al-Nassr yari yagiye gusura ikipe ya Al-Ta'ee, kizigenza Cristiano Ronaldo niwe wafunguye amazamu maze atsinda igitego cya mbere.

Ni igitego yatsinze kuri penariti yateye neza cyane, ubwo hari ku munota wa 52, ndetse ku munota wa 82 undi mukinnyi wa Al-Nassr ashyiramo ikindi gitego gishimangira intsinzi, biza kurangira Al-Nassr itsinze Al-Ta'ee ibitego 2-0.



Source : https://yegob.rw/muzehe-cristiano-ronaldo-yongeye-kumwenyura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)