Mwangachuchu uri kuryozwa M23 yashyizweho kwinjiza abacanshuro mu gihugu (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eduard Mwangachuchu, umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, usanzwe ashinjwa gukorana n'umutwe w'inyeshyamba wa M23, yageretsweho kwinjiza abacanshuro b' abapolisi 80 mu gihugu cye.

Aya makuru yatangajwe na Komiseri ushinzwe umutekano w'ikirombe cy'amabuye y'agaciro cya Bisunzu muri teritwari ya Masisi, Robert Mushamalirwa Balike, ubwo yagezwaga mu rukiko rukuru rwa gisirikare nk'umutangabuhamya ushinja Depite Mwangachuchu. Yasobanuye ko gisanzwe kirindwa n'abapolisi 82

Ubushinjacyaha bw'igisirikare, bushingiye ku rutonde Mushamalirwa yabuhaye, bwavuze ko keretse we n'umwungirije bujuje ibyangombwa, abandi bapolisi bose barinda iki kirombe cya Mwangachuchu uko ari 80 badafite inite baturukamo, kandi ko nta nimero zibaranga (numéro de matricule) bagira.

Urukiko na rwo rwabibonye kimwe n'ubushinjacyaha, maze rubwira Mushamalirwa ushinjura Mwangachuchu ruti: 'Ni wowe n'ukungirije mufite inite mwaturutsemo. Abapolisi bose 80, nta nimero ya serivisi bagira, ntihagaragara inite baturutsemo. Aba bapolisi bose 80 baturutse hehe?'

Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bukomeje gushimangira ko Mwangachuchu akorana n'umutwe w'inyeshyamba wa M23, kandi ngo afitanye isano ya hafi n'igihugu cy'u Rwanda

Mwangachuchu we yemeza ko ari UmunyeCongo wabyawe n'ababyeyi bombi b'AbanyeCongo, kandi ahakana imikoranire ashinjwa kugirana na M23, kuko ngo ubunyangamugayo afite ntibwatuma yifatanya n'umwanzi wa Leta ye.

Urubanza rwa Depite Mwangachuchu rukomeje gufata indi ntera kuko ibyaha ashinjwa bivuka umunsi k'uwundi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/mwangachuchu-uri-kuryozwa-m23-yashyizweho-kwinjiza-abacanshuro-mu-gihugu-cye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)