"Mwatwerereye anagahe ku buryo mumbaza umugore wanjye?" Amag The Black yifatiye ku gahanga abahora bavuga ko yatandukanye n'umugore we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Amag The Black yifatiye ku gahanga abantu birirwa bavuga ko yatandukanye n'umugore we.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Emmy ku muyoboro wa YouTube, aho bagarukaga ku rugo rwe.

Emmy yabajije Amag niba yaratandukanye n'umugore we aho yabimubajeje amubwira ko ari ibiri kuvugwa.

Mu gusubiza, yamubwiye ko ababivuga ari abanyamakuru nkawe ndetse anamubwira ko batagomba kumenya iby'urugo rwe.

Amag akomeza abaza abantu bavuga ko yatandukanye n'umugore niba hari amafaranga bamutwerereye kugira ngo akore ubukwe.

Ati: 'Abo babivuga batwerereye angahe? Kuki mushaka kumenya ibyo mu ngo z'abantu.'

Amag The Black ni umuraperi ukomeye cyane mu Rwanda akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nyabarongo yakoranye na Safi Madiba.



Source : https://yegob.rw/mwatwerereye-anagahe-ku-buryo-mumbaza-umugore-wanjye-amag-the-black-yifatiye-ku-gahanga-abahora-bavuga-ko-yatandukanye-numugore-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)