Na we afite inkomoko muri Afurika: Umuraperi Drake yatangaje ibihugu akomokamo byo muri Afurika bitungura benshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi ukomeye cyane ku Isi Drake wavukiye ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cya Canada yatangaje ko ashobora kuba afite inkomoko ku mugabane w'Afurika nyuma yo gusanga se umubyara afite amaraso y'abantu bo kuri uyu mugabane.

Drake yatangaje ko Papa we umubyara ari we Dennis Graham yifitemo amaraso arimo ibimenyetso bigaragaza ko afite inkomoko mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'Afurika kuko basanze 30% by'amaraso ye agaragaza ko akomoka mu gihugu cya Nigeria naho 28% akaba agaragaza ko akomoka mu bihugu nka Cameron ndetse na Congo.

Drake umwe mu baraperi bakunzwe cyane ku Isi yakomeje avuga ko Papa we afite amaraso agaragaza ko akomoka mu bihugu byinshi harimo nka Ivory coast, Ghana, Mali, Benin n'u Bwongereza ndetse n'ibindi bitandukanye iyi n'inkuru yakiriwe neza n'abantu batuye muri Nigeria bishimira ko uyu muraperi afite inkomoko mu gihugu cyabo.



Source : https://yegob.rw/na-we-afite-inkomoko-muri-afurika-umuraperi-drake-yatangaje-ko-afite-inkomoko-muri-afurika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)