'Nabatabakundaga byabateye agahindukira' Amakuru atari meza yaraye amenyekanye ku itsinda rya Soutsol rikunzwe n'abatari bake - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Nabatabakundaga byabateye agahindukira' Amakuru atari meza yaraye amenyekanye ku itsinda rya Soutsol rikunzwe n'abatari bake

Itsinda rya Soutsol rimaze kuba ubukombe kubera ubuhanga buhanitse bagira mu kuririmba binyuze mu itangazo bashyize hanze bavuze ko bagiye guhagarika gukorana mu buryo bw'umuziki, bivuze ko nta bindi bihangano bishya byabo bizongera kumvikana.

Itsinda ry'abaririmbyi, abacuranzi, abahanzi n'abatunganya imiziki ryamamaye nka Sauti Sol ryo muri Kenya, ryamenyesheje abakunzi baryo ko urugendo bamazemo imyaka 20 rugiye kugana ku musozo.

Mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, Sauti Sol yagaragaje uruhererekane rw'ibitaramo bagiye gukora ari nabyo bizashyira akadomo ku rugendo rw'imyaka 20 ishize bari mu muziki.

Muri iri tangazo, bakomeza basobanura ko ibi bitaramo bigamije gushimangira urugendo bakoze mu muziki aho batanze ibyishimo batizigamye.

Biriya bitaramo byo muri Amerika na Canada bigamije guha ibyishimo abafana babo bya nyuma dore ko batazongera gukorana umuziki.

Sauti Sol ivuga ko nibasoza ibi bitaramo bazahita bashyira ku iherezo imishinga bari bahuriyemo. Hari aho bagira bati 'Ibi bitaramo rero bizaba ari umwanya mwiza wo guhura n'abafana aho bazabaha umuziki wuzuye umunezero mu ndirimbo zabo zakunzwe.'

Nubwo uru rugendo ruzaba rugannye ku musoza baca amarenga ko bazatangira urugendo rushya rw'ubuzima.

Bati 'Nk'abavandimwe, inshuti n'abahuriye mu bucuruzi abagize itsinda; Bien Aime Baraza, Willis Chimano, Polycarpe Otieno na Savara Mudigi bazakomeza bagire imishinga bahuriramo'.

Bakomeza berekana ko n'ubwo bazaba batandukanye bidakuyeho gukomeza imikoranire dore ko hari ubucuruzi bahuriyemo buzakomeza kuko ari abavandimwe. Bati 'Umubano wacu ni ntayegayezwa'.

Itangazo bashyize hanze.

 



Source : https://yegob.rw/nabatabakundaga-byabateye-agahindukira-amakuru-atari-meza-yaraye-amenyekanye-ku-itsinda-rya-soutsol-rikunzwe-nabatari-bake/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)