Nabo bagiye bucece? Intashyo ni nyinshi kuri bamwe mu bakinnyi basa n'ababuriwe irengero (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kera habayeho itsinda ryitwaga "Dream Boys", hari indirimbo bakoranye na nyakwigendera Jay Polly bise "Mumutashye". Bamwe mu bakunzi ba ruhago nabo baratashya abakinnyi barimo Sugira Ernest bibaza niba batararetse ruhago bucece.

Nta cyumweru kirashira ubwo narimo nitemberera mu mihanda ya Nyamirambo, nyura ku bagabo ubona ko bakuze bibereye ku biganiro bisukika.

Ngiye kumva numva umwe arateruye abaza mugenzi we ati "ese nta makuru ya ka gasore katumye abantu barara mu mihanda bambaye amaswime (essuie main)?"

Undi yahise amusubiza ati "mba nkuroga naba nkubeshye. " Yunzemo ati "aramutse abaye yararetse umupira nababara. "

Bakomeje kumuganiraho bituma nanjye mfata umwanya mbitekerezeho nsanga uyu musore w'imyaka 32 afite amateka akomeye, ariko nza gusanga atari we wenyine ahubwo hari n'abandi bashobora kuba barabuze mu buryo bwa Sugira.

Ikibitera benshi kubyibazaho ni uko abakinnyi benshi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bafite umuco wo guhagarika badasezeye.

Sugira Ernest

Ni rutahizamu w'umunyarwanda, ubu nta kipe afite aheruka gutandukana n'ikipe ya Al Wahda yo muri Syria.

Yatanze ibyishimo ku banyarwanda ubwo yitabazwaga mu ikipe y'igihugu, igitego yatsinze Togo muri CHAN 2021, cyakuye abanyarwanda muri Guma mu Rugo bidasabye inama y'abaminisitiri.

Ni umukinnyi mu ikipe ye bishobora kwanga ariko yagera mu ikipe y'igihugu akaba undi, reka abanyarwanda bamubaririze yabahaye ibyishimo, CHAN 2 Amavubi aheruka kwitabira ni we watanze iyo tike.

Uyu musore benshi bakeka ko yaba yararetse ruhago dore amaze amezi arenga 6 ari mu Rwanda nta kipe.

Gusa amakuru aturuka mu nshuti za hafi z'uyu mukinnyi ni uko arimo gukora ibishoboka byose ngo asubire gukina hanze y'u Rwanda, amakuru aramwerekeza mu Barabu.

Nirisarike Salomon

Igihe nk'iki umwaka ushize, myugariro Nirisarike Salomon yari umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y'igihugu, gusa ubu na we abantu baratumaho umuhisi n'umugenzi bibaza aho ari.

Amaze umwaka nta kipe afite nyuma yo gutandukana na FC Urartu yo muri Armenia.

Uyu mukinnyi yagiye abona amakipe atandukanye arayabenga kuko atari ku rwego yifuza.

Gusa andi makuru avuga ko yahisemo gufata akaruhuko gato cyane ko hari ibikorwa by'ubwubatsi yarimo akurikirana mu Bubiligi ndetse n'inzu yubakishaga yamaze kuzura, ubu mu mwaka w'imikino utaha azagaruka mu kibuga.

Rugwiro Herve

Rugwiro Herve ni izina rizwi cyane muri ruhago y'u Rwanda ryari ku gasongero mu myaka 3 ishize.

Uyu mukinnyi wakiniye APR FC, Rayon Sports na AS Kigali amaze umwaka urenga adakandagira mu kibuga.

Yasezerewe na AS Kigali mu mpera z'umwaka ushize hari nyuma y'ubwumvikane buke no kwitana ba mwana aho yashinjaga iyi kipe kwanga kumuvuza imvune y'umutsi wo mu itako yagize.

Herve nta kipe afite ndetse yanayobotse inzira yo kwiga ubutoza aho aherutse kubona License D, ashobora kuba agiye guhindura umwuga.

Sekamana Maxime

Sekama Maxime yatandukanye na Rayon Sports mbere y'umwaka w'imikino wa 2022-23. Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande nta yindi kipe yahise abona.

Bisa nk'aho ruhago yayihagaritse aho amakuru avuga ko ari mu nzira zo gusanga umugore we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nyuma y'uko basezeranye imbere y'amategeko mu mpera z'umwaka ushize.

Biteganyijwe ko kandi muri uyu mwaka we na Tessy bagomba gukora ubukwe.

Iradukunda Eric Radu

Ni myugariro wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Kigali, Rayon Sports na Police FC.

Mu myaka 3 ishize yari umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we wo ku ruhande rw'iburyo wugarira. Mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2022-23 utangira yatandukanye na Police FC.

Nta muntu uzi agakuru ke, gusa bivugwa ko ubu ahugiye mu bucuruzi bw'ibikoresho by'ubwubatsi.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nabo-bagiye-bucece-intashyo-ni-nyinshi-kuri-bamwe-mu-bakinnyi-basa-n-ababuriwe-irengero-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)