NCBA Bank yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, igabira inka bamwe mu bayirokotse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, cyitabirwa n'Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank, Lina Higiro, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri NCBA Bank, Christian Dingida, ndetse n'abandi bakozi b'iyi banki.

Abitabiriye iki gikorwa bageze mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama basobanurirwa amateka yarwo n'uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace yakoranywe ubukana n'ubugome bukomeye.

Umukozi wa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga uru rwibutso, Antoine Kagabo, yasobanuye uko aho rwubatse hahoze Kiliziya yahungiyemo Abatutsi biganjemo abagore n'abana, bari bizeye ko barokokera mu nzu y'Imana ariko bakahicirwa urubozo.

Ati ''Abana bishwe nabi cyane! Nubwo n'ahandi byakozwe, ariko hari ikimenyetso ubona. Uburyo abana bakubitwaga ku nkuta, ukabona n'amaraso yabo aho yagiye atembera, ikindi nanone, n'ababyeyi''.

Kagabo yagaragaje uburyo mu bimenyetso bibitse muri uru rwibutso harimo imbaho ndetse n'amakayi abana bato bigiragaho bakabihungana bafite icyizere ko mu gihugu hazagaruka amahoro bagasubira kwiga, ariko bikarangira biciwe muri iyo kiliziya yahoze ahubatse urwibutso.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri NCBA Bank, Christian Dingida, yatangaje ko iyi banki yateguye iki gikorwa mu rwego rwo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati ''Ni ngombwa ko nka banki n'ubuyobozi dufatanya n'abandi Banyarwanda, kugira ngo tuze twunamire abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishwe bavukijwe uburenganzira''.

Dingida yavuze kandi ko iyi banki yajyanye n'abakozi bayo biganjemo urubyiruko, mu kurufasha kurushaho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda bakayaheraho bimakaza kurwubaka.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y'uru rwibutso, abakozi ba NCBA Bank bakurikijeho umwanya wo kunamira Abatutsi bagera ku bihumbi bitandatu bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, banashyira indabo ku mva.

Nyuma y'ibikorwa byose byabereye kuri uru rwibutso, abahagarariye NCBA Bank bakurikijeho igikorwa cyo guha inka eshanu imiryango itanu y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barokokeye muri ako gace, igikorwa cyabereye ku Murenge wa Ntarama.

NCBA Bank yabahaye izo nka ndetse n'ubwishingizi bwazo, n'ibindi nkenerwa byo kuzitaho birimo n'imiti, ibikora binyuze muri gahunda ya 'Girinka'.

Rudasingwa Théogène, umwe mu bahawe inka na NCBA Bank avuga ko iki gikorwa kibagaruriye icyizere cyo kubaho, nyuma y'uko biciwe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakananyagwa inka bari batunze none bakaba bongeye kubona icyororo.

Ati ''Turashima cyane Perezida wa Repubulika watangije iyi gahunda, n'aba badutekerejeho na bo turabashimiye, baratugabiye baduhaye inka nziza, turazitaho zizabyare umusaruro''.

Uwineza Clarisse warokokeye i Ntarama na we wahawe inka, avuga ko kubera ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi yari azi ko atazongera kubasha gutunga inka kuko zatunzwe n'ababyeyi be ariko bakazinyagwa bakanicwa.

Ati ''Mbere ya Jenoside twari dufite inka iwacu twari aborozi, hanyuma baza gupfa muri Jenoside bamwe bashyinguwe hano i Ntarama, ndarokoka. Hari igihe cyageze korora numva ari iby'ababyeyi banjye. Kuba baragiye rero nkumva ntagomba kongera korora, ariko igihe kirageze''.

Aba bahawe inka bombi ndetse n'abandi batatu, bahuriza ku gushimira NCBA Bank yabahaye inka itari isanzwe inabazi, bavuga ko bagiye kuzifata neza zikabahindurira ubuzima ndetse zikororoka bakoroza n'abandi batari bagira ubushobozi bwo kuzitunga.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri NCBA Bank, Christian Dingida, yavuze ko iyi banki yatanze izo nka mu rwego rwo kwibutsa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ko batari bonyine.

Ati ''Ibyo rero akaba ari mu rwego rwo kugira ngo tubahumurize kandi tubifurize no gukomera''.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank, Lina Higiro, yashimiye ubuyobozi bw'Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ndetse n'Ubuyobozi bw'umurenge bwatumye iki gikorwa byose bigenda neza, anavuga ko iyi banki izakomeza kwifatanya n'u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.

Abakozi ba NCBA Bank bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basura urwibutso rwa Ntarama
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank, Lina Higiro, ubwo yashyiraga indabo ku mva
Aha ni ahari urukuta rwanditseho amazina y'Abatutsi bagera ku bihumbi bitandatu biciwe muri Ntarama no mu nkengero zayo
Ubwo abakozi ba NCBA Bank basobaburirwaga amateka y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana muri Ntarama
Antoine Kagabo yasobanuye uburyo Abatutsi benshi biciwe i Ntarama muri kiliziya bizeye ko batakwicirwa mu nzu y'Imana, bikarangira biciwemo urw'agashinyaguro
Abahawe inka na NCBA Bank bishimye bavuga ko bagiye kuzifata neza bakazanoroza abandi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncba-bank-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-igabira-inka-bamwe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)