Ndoli yamamaje mu mayeri, yakabaye yarishyu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 01 Mata 2023 mu birori byabereye i Nyarutarama muri Crown Conference, hatanzwe ibihembo bisumba ibindi muri sinema nyarwanda, bizwi nka Rwanda International Movie Awards (RIMA). Igihembo nyamukuru cyari imodoka yaje gutsindirwa na Bahavu Janet. 

Ku munsi w'ibihembo, imodoka ntiyashyigikirijwe uwayegukanye ari we Bahavu, ndetse na nyuma yaho byabaye biberebire cyane hitabazwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB. 

InyaRwanda yaguteguriye imibare n'ibimenyetso byerekana ko Ndoli Safaris yatinze gutanga iyi modoka, yungutse kurusha iyo iriya modoka ihita itangwa ku munsi nyirizina.


Ndoli Safalis yarungutse cyane ku buryo agaciro k'iriya modoka igura Miliyomi 12,500 frws yose yashiriye mu nkuru zamuvuzeho ku buntu kandi iyo akenera kubishyura yari kuba nibura yaratanze arenze Miliyoni 50 Frw.

Abakinnyi bari barabwiwe ko kwitoresha byemewe. Ijwi rimwe ryabaraga 100 Frws. Bahavu yatowe ku majwi asaga 55,600. Aya majwi yavuyemo 5,600,000 Frws. Amatora yose yavuyemo 15,350,000 Frws. Amatora yari afite agaciro ka 70% naho ingendo bakoze zizenguruka igihugu byari bifite agaciro ka 30%. 

Imodoka yari ifite agaciro ka miliyoni cumi n'ebyiri n'igice (12,500,000 Frw). Ariko RIMA (Rwanda International Movie Awards) yasabwaga kwishyura 6,2500,000 Frw. Andi agera kuri 6,250,000 Frw yari agaciro ko kuyamamaza umwaka wose.

Niba imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 12,500,000 Frw turebe ikiguzi Ndoli yari kwishyura kugira ngo avugwe, yandikwe mu bitangazamakuru bikorera imbere mu gihugu. 

Duhere kuri RBA (Rwanda Broadcasting Agency), inkuru imwe yishyurwa 800,000 Frws. Ariko ukeneye kwamamaza isegonda rimwe wishyura 1,999 Frw. Igiciro cy'isegonda ni 1,999, nibura ku munota ni 119,940 Frw, ku kwezi ni 3,598,200 Frw.

Ibi bivuze ko mu gihe cy'ukwezi Ndoli yavuzwe kuri Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda, yakabaye yarishyuye Miliyoni enye (4,000,000 Frw).


Bahavu n'umugabo we Fleury mu birori bya RIBA

Yavugwaga mu biganiro birimo Amahumbezi, Samedi Détente, Amakuru ndetse no mu bindi biganiro bigaruka ku myidagaduro nka Shobiz Today gikorwa na Moses Iradukunda. 

Nibura buri mu makuru bagarukaga kuri iki kibazo ku buryo mu gihe cy'ukwezi babivuzeho inshuro zitari munsi y'eshanu. Ndoli yakabaye yarishyuye Miliyoni enye.

Ndoli Safaris Ltd iyo aza kwishyura ikiguzi cyo kwamamaza mu bitangazamakuru byamaze ukwezi bimukoraho inkuru yari kuba yarishuye aya akurikira:

YouTube channel zikora imyidagaduro zirenga 10 zakoze inkuru kuri Ndoli Safaris Ltd bagahuza na Bahavu utarayihawe ndetse na RIMA yateguye biriya bihembo. Shene zirimo Isimbi Tv, MIE Empire, The Choice Live, Big Town, Gasaro Tv, 3D Tv Rwanda, Jb Rwanda, Dc Tv, InyaRwanda Tv, Igihe Culture, Urugendo Tv, Dream Tv, Chita Magic, 10 to 10, n'izindi ntiriwe ndondora.

Nanyujije amaso kuri ziriya shene nsanga nibura hakozwe ibiganiro birenga 10 kuri buri shene mu buryo bwo kwamamaza Ndoli ariko babikoraga batabizi kuko bashakaga icyo kubwira abanyarwanda (Content). 

Inkuru imwe yamamaza kuri The New Times yishyurwa 800,000 Frw. Inkuru imwe kuri Igihe yishyurwa 354,000 Frws. Inkuru imwe ku InyaRwanda yishyurwa nibura 400,000 Frw.

Turebe igiciro cyo kwishyura ziriya shene za YouTube zamaze ukwezi zamamaza Ndoli mu mayeri ataratahuwe.

Ikiganiro kimwe ku isimbi Tv kukishyura ntikijya munsi ya Miliyoni imwe. Bivuze ko nibura ibiganiro bitanu byakozwe yakabaye yarishyuwe Miliyoni eshanu.

Dc Tv yakoze inkuru 12 kuri Ndoli, Bahavu na RIMA. Ziriya nkuru imwe ihawe agaciro ka 200,000 Frws yaba yarishyuwe Miliyoni hafi eshatu (2,800,000Frw).

3D Tv Rwanda yakoze ibiganiro 11 kuri Ndoli. Nibura ikiganiro kimwe tukibariye 300,000 Frw bakabaye barishyuwe Miliyoni 3,300 Frw. MIE Empire bakoze ibiganiro umunani (8). Ikiganiro kimwe kishyurwa miliyoni imwe, bivuze ko Ndoli yakabaye yarishyuye Miliyoni umunani. 

The Choice Live yayikozeho ibiganiro bisaga 9. Bo basanzwe bamamariza Ndoli. Big Town bakoze inkuru zisaga eshanu. Imwe tuyibariye 200,000 Frws bakabaye barishyuje miliyoni imwe.

Aya mafaranga abaye ari ayishyuwe icyarimwe mu gihe cyo kwamamaza imodoka za Ndoli yari kuba yararenze. Uteranyije usanga nibura Ndoli yakabaye yarishyuye Miliyoni 25 Frws mu gihe cy'ukwezi. 

Ariko hari shene ntiriwe mbara kuko nazo ibiciro ni bimwe ku buryo urebye neza usanga shene zose zisanze ziri kwamamaza Ndoli kandi atarabishyuye. Tugiye ku mubare w'abantu bamenye Ndoli Safaris Ltd barenga Miliyoni imwe mu gihe cy'ukwezi. 


Ndori Safari yamamaje mu mayeri

Nyamara iyo imodoka ihita itangwa kuri uriya munsi nyiriza byari kurangira Ndoli atageze ku ntego yo kumenyekanisha serivisi ze kuko inkuru zari kuba zirangiriye hariya.

Iyo wumvise neza ibyo Mucyo Jackson nyiri ishusho Arts asubiza, usanga bisa nk'aho byateguwe kuko we ubwe yibwiriye Bahavu ko bibeshye ku masezerano batari bazi ko harimo umutego wo kwamamaza Ndoli mu gihe cy'umwaka. 

Nyamara usesenguye neza wasanga nta handi Ndoli yari gukura inyungu dore ko nubundi abakinnyi ba sinema atari abakiriya be kandi bakaba batari no kubasha kumugeza ku bandi bakiriya iyo hatabaho aya macenga. 

Mucyo Jackson naramubajije nti: 'Nta cyasha RIMA isigaranye? Nawe ati: 'Nta cyasha kuko igihe cyo gutanga imodoka cyari iki. Mubwire abanyarwanda bitegure Award y'umwaka utaha'.

Birumvikana neza ko Ishusho Arts na Ndoli bari bazi agatego bateze mu masezerano ku buryo Bahavu yisanze ari gukoreshwa mu kugeza kure serivisi za Ndoli ariko mu mayeri we atari asobanukiwe.

Bahavu, izina rye ryarazamutse ku buryo asigaye ariwe uri ku ruhembe muri Sinema nyarwanda nyamara mbere y'ibi bibazo hari abakinnyi benshi bamuzaga imbere barimo Bijoux, Ketchup, Alliah Cool, n'abandi.

Kuri ubu asa nk'uwasize abandi bahuriye muri sinema nyarwanda kubera uburyo yihariye ukwezi ariwe uvugwa nyamara n'abandi bari bahari bakora. Ikindi rubanda rwamugiriye impuhwe kuko bumvaga ko arengana bityo n'utaramukurikiraga yahise agira amatsiko yo kujya kureba uwo Bahavu ni muntu ki?.

Abahanga mu myidagaduro bazakubwira ko nta hit (kuvugwa) y'umunyagara ibaho. Aha rero wahashingira uvuga ko Bahavu ariwe wavuzwe cyane mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda mu gihe cy'ukwezi n'iminsi 16 nubwo azakomeza kuvugwa kugeza uku kwezi kurangiye.

RIMA isa nk'iyatakarijwe icyizere

Urebye inkuru zakozwe zahengamiraga kuru Bahavu na Ndoli, naho RIMA igasigwa ibyondo. Aha rero biragoye ko abakinnyi ba filime bazongera kwitabira ibi bihembo mu gihe havutse kariya kajagari n'amanyanga avugwamo. 

Bahavu ati: 'Njya gufata igihembo cy'uwatowe cyane, People's Choice Awards, nasanze kiriho amazina y'umukobwa wundi twari duhanganye. Hari uwambwiye ngo Jackson yavuze ko bakuraho izina rye bakakiguha. Bivuze ko kitari guhabwa Bahavu'.

Bahavu mu kiganiro twagiranye yavuze ko ibi bihembo byari bije neza ariko ibyabanje byabagamo amanyanga igihembo ntigihabwe nyiracyo. Ati: 'Iriya modoka natsindiye iyo iza gutsindira undi ntiyari gutangwa byari kuba birangiriye hariya'. 

Bivuze ko Bahavu yabaye igitambo cyo kurangiza amacenga yari amaze igihe akorerwa muri biriya bihembo. Kuyavuga si ukuyamara ariko urebye usanga Ndoli yarungutse ayikubye kabiri ku gaciro k'iriya modoka. Sinasoza ntavuze ku modoka nabonye bavuga ko ishaje. Nta hantu handitse ko imodoka yari gutangwa ari nshya (0 km). Bivuze ko imodoka yari isanzwe ikora.

Imodoka ifite agaciro ka miliyoni cumi n'ebyiri n'igice (12,500,000 Frw), nyamara twasanze Ndoli mu gihe cy'ukwezi yari kuba yishyuye arenga miliyoni 25 Frw zo kumwamamaza. 

Nta hantu na hamwe Ndoli yari kungukira iyo aza gutanga imodoka ku munsi w'ibihembo kuko byari kuvugwa gake bikarangira. Kuri ubu uwavuga ko ariwe ufite ziriya serivisi wavuzwe cyane mu mateka y'imyidagaduro nyarwanda ntiyaba ari kure y'ukuri.


Bahavu mbere y'uko bitangazwa ko yegukanye imodoka

REBA HANO UBWO BAHAVU YASHYIKIRIZWAGA IMODOKA 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129572/ndoli-yamamaje-mu-mayeri-yakabaye-yarishyuye-miliyoni-25-frw-rima-yaburiye-ibisobanuro-aba-129572.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)