Nel Ngabo yasohoye album yahurijeho abarimo P... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, nyuma y'iminsi yari ishize ayirarikiye abafana be n'abakunzi b'umuziki.

Muri rusange, indirimbo yakubiyeho ziganjeho cyane izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe no guhimbaza Imana. Aherutse kubwira InyaRwanda ko yahisemo kuyita iri zina 'Life Love&Light' kuberuka ko hariho indirimbo zitsa cyane ku buzima, urukundo n'Imana.

Ati 'Ni album yanjye ya gatatu, impamvu y'iri zina ni uko hakubiyemo ibigize album harimo n'indirimbo zivuga kuri buri gice cy'ubuzima; urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n'Imana.'

Nel Ngabo avuga ko iyi album ye amaze igihe kingana n'umwaka n'igice ayitegura, kandi yayikoranyeho n'abantu banyuranye.

Kuri we, avuga ko ari umugisha yagize ku kuba yarabashije kurangiza iyi album. Ati 'Ni umugisha ndanishimye kuba iyi album irangiye neza.'

Indirimbo ziri kuri iyi album zumvikana mu rurimi rw'Ikinyarwanda, Icyongereza

n'Igifaransa. Ni album ya Gatatu, uyu munyamuziki ashyize hanze nyuma ya Album ye ya mbere 'Ingabo' yatuye Se wamushyigikiye cyane mu rugendo rwe rw'umuziki, ndetse na Album ye ya kabiri yise ''RNB 360

Iyi album iriho indirimbo nka 'Reka nguteteshe', 'Arampagije', 'Woman', 'Babasore' yakoranye na P Fla, 'Ukiri uwanjye', 'Blessed' yakoranye na Sintex, 'My Heart', 'Ive' yakoranye na Ruti Joel, 'Reka hashye', 'Wine&Chill', 'Sina', 'Finall' ndetse na 'Narahindutse.

Album ya mbere yayise 'Ingabo'  iriho indirimbo nka 'Nyereka inzira' ihimbaza Imana, 'My Queen', 'Zoli', 'Low Key', 'Agacupa', 'Ndaku(Blocka)' yakoranye na Bull Dogg, 'Mukwakarindwi', 'Baby' n'izindi.

Album ya kabiri yise 'RNB 360' iriho indirimbo esheshatu yakoranye n'abandi bahanzi, n'izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

Indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n'umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.


Nel Ngabo yasohoye album ye ya Gatatu yise 'Life Love&Light' iriho indirimbo 13 

Sintex yafashije Nel Ngabo mu ndirimbo ye bise 'Blessed' igaruka kugushima Imana 'n'ubwo byose bitameze neza' Bati "Iyo mbyutse buri gitondo nshima Imana' 

P FLa yakoranye indirimbo na Nel Ngabo yitsa ku kwitaka, kuvuga ibikorwa n'ibindi byumvikanisha ibyo bamaze kugeraho. Bati "Turacyari babasore, babandi babyuka mukiryamye." 

Ruti Joel na Nel Ngabo bakoranye indirimbo 'Ivre' yuzuye imitoma, ku musore wakunze umukobwa

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 13 ZIGIZE IYI ALBUM

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129652/nel-ngabo-yasohoye-album-yahurijeho-abarimo-p-fla-na-sintex-129652.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)