New York: Umugore yakoresheje ikirori mu buri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi yakoresheje asaga ibihumbi 3 by'amadolari mu kirori cyitwa 'Bed party' (ikirori cyo mu buriri) cyo kwishimira ko umwana we yabonye kaminuza.


Iki kirori cyiswe ikirori cyo ku buriri 'Bed party' cyamutwaye asaga ibihumbi bitatu by'idolari (miliyoni eshatu z'amanyarwanda) kugira ngo yishimire ko umwana we agiye kujya kwiga muri kaminuza ya Alabama.


Uyu mubyeyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije izi miliyoni 3 kugira ngo ategure ikirori atangaze gusa ko umwana we w'umukobwa agiye kwerekeza muri kaminuza ya Alabama.


Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere na The wall street Journal, yise iki kirori, "ikirori cyo ku buriri", ibirori bimenyerewe gutegurwa n'abanyeshuri bo mu mashuli yisumbuye na za kaminuza aho muri New York, New Jersey na Connecticut.


Ibi bikorwa bikaba byaratangiye mu bihe bya COVID-19, ubwo abanyeshuli bajyaga bifata amafoto bari mu buriri bagatangaza ibigo byabemereye bagiye kuzajya kwigaho, mbese babaga buzuye ibinezaneza by'aho bagiye kwiga. 


Nyuma yaho ibi birori byitirirwa ibyo ku buriri byakomereje no mu bihe byo kwakira umwana wavutse ndetse bigenda bikomeza gukwirakwira umunsi ku wundi.


Niho uyu mugore yakuye iryo zina (bed party) mu gihe yateguriraga umukobwa we ikirori kugirango atangarizemo ikigo umwana we agiye kwigamo muri kaminuza ariyo 'University of Alabama'.


Ibi birori, bivugwaho ko bishobora gutegurwa nyiri kubitegurirwa atabizi cyangwa bigategurwa n'abanyeshuli bamaze kubona ibyangombwa bibemerera kwiga.


Nkuko Romi Tenembaum, guturuka mu gace ka  Plainview muri New York yabibwiye ikinyamakuru, ngo yabanje guseka ubwo yumvaga bwa mbere uko iki kirori cyitwa nuko gikorwa. Ariko ubwo umukobwa we, Isabella Alstodt, w'imyaka 17, yemererwaga kuzajya kwiga muri kaminuza ya Alabama, yakoresheje asaga miliyoni eshatu muri iki kirori. 


Icyo kirori cyabereye ku gitanda kimeze nk'icyumwamikazi, cyatumiwemo abashyitsi bagera kuri 20. Hari hatatsemo udutambaro twanditseho Alabama, ndetse n'ibipirizo bikoze mu ijambo "Bama".


Isabella akaba yarateguye amashusho yerekana impano zitandukanye yakiriye muri icyo kirori kibera ku buriri, nkuko ikinyamakuru gikomeza kibitangaza nk'uko tubicyesha Al.com. 


Bivugwa ko nubwo bakoresheje ako kayabo ariko, kaminuza ya Alabama nayo ibinyujije ku rubuga rwayo, mu mwaka wa mbere gusa byose birimo, bishyuza miliyoni 53 n'ibihumbi 364 by'amanyarwanda.



UMWANDITSI: NIGABE Emmanuel 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128960/new-york-umugore-yakoresheje-ikirori-mu-buriri-yishimira-ko-umwana-we-agiye-muri-kaminuza-128960.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)