Neymar na Messi bibasiwe n'abafana ba PSG #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bafana ba Paris Saint Germain bibasiye rutahizamu ukomoka muri Brazil, Neymar Jr na rutahizamu ukomoka muri Argentine, Lionel Messi babasaba kubavira mu ikipe.

Byatangiye ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023 ubwo abafana babyukiraga ku biro bya PSG basaba ubuyobozi bw'iyi kipe kuba bakwegura aho babashinja kudafata ibyemezo bikwiye.

Bamaganaga imyitwarire ya Lionel Messi, wahagaritswe ibyumweru 2 nyuma yo kugirira uruzinduko muri Arabie Saudite nta ruhushya.

Abafana bahise bategura imyigaragambyo ku kibuga cy'imyitozo ya PSG yo kwamaganaga imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bakinnyi.

Nyuma yo kwigarambiriza imbere y'ibiro by'ikipe, abafana banagiye kwigaragambiriza ku rugo rwa Neymar aho bamuririmbaga bati "Neymar genda."

Uyu mukinnyi uheruka kubagwa na we ntabwo yishimiwe n'abakunzi b'iyi kipe aho bamushinja kwivunikisha cyane ndetse n'iyo ari muzima ntatange umusaruro.

Ubuyobozi bwa PSG bwamahanye iki gikorwa cyakozwe n'abakunzi ba Paris Saint Germain.

Iri tangazo riragira riti 'Paris Saint Germain yamaganye byimazeyo imyitwarire n'ibikorwa bigayitse by'itsinda rito byakozwe kuri uyu wa Gatatu."

"Ibyo ari byo byose twaba tutumvikanaho, nta kintu na kimwe gikwiye gutera ibikorwa nk'ibi. Ikipe ishyigikiye byimazeyo abakinnyi bayo, ubuyobozi ndetse n'abagizweho ingaruka n'iyi myitwarire iteye isoni."

Bakoze ibi bikorwa mu gihe amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi Neymar na Messi umwaka utaha bagomba gutandukana na Paris Saint Germain.

Abafana bateye Neymar ku rugo rwe bamusaba kuva muri iyi kipe
Lionel Messi ntabwo yishimiwe n'abakunzi ba PSG



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/neymar-na-messi-bibasiwe-n-abafana-ba-psg

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)