Mu gihe hakomeje kugaragara umubare munini w'ubwandu bwa HIV/SIDA mu rubyiruko, ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) kimaze iminsi mu bukangurambaga buzenguruka u Rwanda aho giha inama urubyiruko z'uko barwanya iki cyorezo ndetse bakanahabwa ubwirinzi burimo n'udukingirizo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 02/05/2023 ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) cyakoreye ubukangurambaga mu murenge wa Sake, mu karere ka Ngoma mu ntara y'Uburasirazuba, aho cyegereye urubyiruko rwaho rugahabwa inyigisho zibafasha kumenya aho HIV/SIDA yandurira n'uburyo bakoresha bakayirwanya bivuye inyuma bakagabanya umubare w'urubyiruko ukomeje kwiyongera.
Urubyiruko rwo muri Sake rwari ruteraniye muri iki gikorwa rwibukijwe inzira zinyuranye HIV/SIDA yanduriramo zirimo imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho bikata birimo nk'urwembe,imikasi,tondezi byakoreshejwe n'umuntu ubana n'ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Rwibukijwe kandi ko kwirinda iki cyorezo ari inshingano zabo kandi ko bashobora kucyirinda mu buryo butandukanye kandi bworoshye. Mu nama bahawe zo kwirinda harimo nko kwifata, gukoresha udukingirizo igihe kwifata byanze hamwe no kujya bipimisha uko bahagaze mu buryo bukwiriye.
Ni muri urwo rwego ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) cyahise giha udukingirizo urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga rwibutswa ko utu dukingirizo atari utwo kubika gusa ahubwo ko ari utwo kwifashisha bikingira HIV/SIDA igihe kwifata byabananiye.
Ndagijimana Theoneste umwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga yatangarije InyaRwanda ko bishimiye iki gikorwa.Â
Yagize ati: ''Nk'urubyiruko twishimye ko RBC iba yadutekerejeho ikadusanga hano iwacu ikatwigisha. Twungukiyemo byinshi kandi twanahawe udukingirizo mu buryo bworoshye kuko inaha kutubona biragoye kuko naho baducuruza usanga bamwe muritwe dutinya kujyayo''.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngoma, Ndaruhutse Jean de Dieu, yatangarije InyaRwanda ko muri uyu murenge bafite umubare munini w'ababana n'ubwandu ndetse biganjemo urubyiruko. Kugeza ubu abantu 568 bo mu murenge wa Sake banduye iki cyorezo barimo n'urubyiruko.
Ndaruhutse Jean De Dieu yagize ati: ''Dufite umubare munini w'urubyiruko rubana n'ubwandu bwa gakoko gatera SIDA. Akenshi ibi bituruka ku kuba bamwe mu rubyiruko barishoye mu buraya, ibiyobyabwenge n'izindi ngeso mbi zituma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye''.
Uyu muyobozi uhamya ko impamvu nyamukuru ibyihishe inyuma ari urubyiruko rwanze gukura amaboko mu mifuka ngo rukore, yakomeje agira ati: ''Bamwe mu rubyiruko banze kugana umurimo n'iyo mpamvu birirwa mu ngeso mbi.Â
Bafite icyo bakora ntibabona umwanya w'ibyo bibangiriza ubuzima. Niyo mpamvu turushishikariza gukora kuko akazi karahari nko kubaka isoko,ibigo nderabuzima, imihanda n'ibindi bizabafasha kuva mu bishuko''.
Ndugutse Bikorimana umukozi wa SFH Rwanda, ushinzwe urubyiruko ikiba umufatanya bikorwa wa RBC muri gahunda n'urugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA, yakanguriye urubyiruko kwirinda iki cyorezo, by'umwihariko anarwibutsa ko rugomba kwisiramuza kuko bitanga 64% by'amahirwe yo kutandura HIV/SIDA.
Ubu bukangurambaga bwasigiye isomo urubyiruko rwa Sake, bwari buyobowe n'abashyushya rugamba barimo MC Buryohe na Miss Muyango ba televiziyo Isibo aho bashyuhije urubyiruko bakanarwibutsa ibijyanye no kurwanya HIV/SIDA. Umuhanzi Platini uru mu bakomeye mu Rwanda nawe yasusurukije urubyiruko anaruha udukingirizo tuzabafasha kwirinda iki cyorezo.
Urubyiruko rwo muri Sake rwahawe ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya HIV/SIDA
Urubyiruko rwanahawe ibitabo mfasha nyigisho ku kurwanya HIV/SIDA
Ndungutse Jean de Dieu umuyobozi w'umurenge wa Sake yitabiriye iki gikorwa
- Umuhanzi Platini yasusurukije urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga
- Mc Buryohe na Miss Muyango nibo bari abashyushya rugamba