Ni ibitangaza biba rimwe mu myaka igihumbi: Umubyeyi yabyaye umwana utwite impanga(ifoto) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibitangaza biba rimwe mu myaka igihumbi: Umubyeyi yabyaye umwana utwite impanga(ifoto)

Ibintu byabaye kuri uyu mwana, ubwo yavukaga nawe atwite abana babiri, babyita 'Fetus-in-fetu', ibintu by'agatangaza bidakunze kuboneka, ngo byibuze bibaho ku rubyaro rumwe mu mbyaro 500,000. Ikibitera nacyo kikaba kitaramenyekana, uyu mwana akaba yavukiye muri Hong Kong.

Abaganga bita kuri uyu mwana batangaje ko aba bana babiri basanzwe mu nda y'uyu mwana, ari abavandimwe be babiri b'impanga basigaye mu gihe cyo gutwita.

Umubyeyi w'uyu mwana avuga ko nawe yakomeje kumva uburemere budasanzwe atwite uwo mwana, ariko kubera ko abaganga babonaga umwana umwe, ntibabashaga gusobanukirwa aho ubwo buremere burimo guturuka.

Nyuma umwana baje kumubaga ubwo yari agize ibyumweru bitatu, abaganga baza gusanga abana babiri hagati y'ibihaha n'impyiko bye.

Umwana umwe basanze apima amagarama 9.3, naho undi bamusangana amagarama 14.2. bavuga ko babarirwa hagati y'ibyumweru 8 n' 10.

Umwana kubera yari muto cyane kuba yatwita abandi, abashakashatsi batangaje ko yagombaga kuvukana n'abandi babiri bakaba batatu. Ariko biza kurangira babiri bigiriye mu mubiri w'umwe.

Abo bana bandi bagaragara nk'aho ari bazima ndetse bagikomeza no gushaka gukura, ariko ikibazo ni uko badashobora gukurira neza mu mubiri w'uwo mwana muto nk'uko Dr Burch abitangaza.

Uku niko mu nda huyu mwana hagaragara iyo barebeye mu byuma byabugenewe.



Source : https://yegob.rw/ni-ibitangaza-biba-rimwe-mu-myaka-igihumbi-umubyeyi-yabyaye-umwana-utwite-impangaifoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)