Impamvu y'icyo gihombo ngo n'abantu bazanwa kuri ibyo bitaro bya Kabgayi barwaye cyangwa bapfuye, badafite imyirondoro bakavurwa abandi bagashyingurwa ba nyirabo ntibishyure.
Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye Umuseke ko iyo barangije guha serivisi abo bantu babura uwo baha inyemezabwishyu bitewe nuko hari bamwe bataba bafite imyirondoro y'aho batuye hazwi, mu gihe hari abandi muri bo baba bapfuye iwabo hatamenyekanye abandi bafite uburwayi bwo mu mutwe utashobora kugira icyo ubabaza ngo bagusobanurire usibye kubavura gusa.
Dr Muvunyi yasabye ko inzego z'Akarere bafatanya zagombye guteganya mu ngengo y'Imali ya buri mwaka ayo mafaranga yo kwita kuri ibyo byiciro by'abaturage bazanwa mu bitaro.
Yavuze ko mu biganiro bagiye bakorana n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga, mu myaka yashize nta gisubizo cyigeze kivamo gifasha ibitaro gusohoka muri iki gihombo.
ki gihombo cya miliyoni 15 ibitaro bya Kabgayi bidasubizwa gishobora kwiyongera kuko umubare w'abo bantu babahombya ugenda wiyongera uko umwaka utashye.
Kimwe no kubindi bitaro hirya no hino mu gihugu, hakunze kuvugwa igihombo nk'iki ariko kugira uwo kibazwa nabyo bikagorana. Gusa ingaruka ziba ku barwayi cyane bakoresha Mutuel de santé, aho usanga guhabwa ubuvuzi byoroshye batabanje kwerekana ibyangombwa byuzuye bigorana kugera ubwo bahura n'ingaruka z'ubuzima bataba biteze.