Ni impanga zihamya Kristo! Yvette na Yvonne b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuziki nyarwanda wungutse itsinda rishya ry'impanga z'abakobwa bafite impano ikomeye yo kuramya no guhimbaza Imana. Yvette na Yvonne biyise 'Two sisters' batangiriye ku ndirimbo bise 'Amen' bakoranye na Tresor Zebedayo.

Mu kiganiro na InyaRwanda Yvette na Yvonne bavuze ko batangiye kwiyumvano impano y'umuziki bakiri bato cyane kuko bakuze baririmba muri korari nk'abandi bahanzi ariko kubera ko gukurira mu muryango ukunda Imana byatumye bakunda cyane umuziki wo kuramya no guhimbaza.

InyaRwanda: Mwatangiye kwiyumvamo impano y'umuziki ryari?
Yvette na Yvonne: Twatangiye kwiyumvano impano yo kuririmba, tukiri bato cyane kuko twakuriye muri korari bituma dukunda kuririmba cyane'

InyaRwanda: Mufite imyaka ingahe?
Yvette na Yvonne: Dufite imyaka 22 y'amavuko

InyaRwanda: Ni ryari mwafashe umwanzuro wo gukora nk'itsinda?
Yvette na Yvonne: Twatangiye gukora nk'itsinda mu kwezi kwa Mbere [Mutarama] 2022

InyaRwanda: Mufatanya umuziki no kwiga gute?
Yvette na Yvonne: Mu minsi yo kwiga turiga, ubundi muri weekend tugatekereza ku muziki n'uburyo wakorwa

InyaRwanda: Ni iyihe ntumbero mufite mu muziki?
Yvette na Yvonne: Intumbero dufite niyo gukomeza tukamamaza ubutumwa bwiza bugakwirakwira ku isi hose

InyaRwanda: Ni inde mufatiraho ikitegererezo?
Yvette na Yvonne: Tugendeye kuri Bibiliya dufatira urugero kuri dawidi, yararirimba agacurangira Imana imyuka mibi igahunga

InyaRwanda: Umuryango wabyakiriye ute mugiye gutangira kuririmba?
Yvette na Yvonne: Umuryango wacu wabyakiriye neza cyane, kuko n'ubusanzwe nabo barakijijwe bakunda Imana no kuyikorera

InyaRwanda: Ubushobozi mubukura he?
Yvette na Yvonne: Ubushobozi buva mu muryango n'inshuti


Yvette na Yvonne ni itsinda ry'impanga rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Yvette na Yvonne nubwo batangiye umuziki mu buryo bweruye basanzwe ari abanyeshuri muri kaminuza Â 

Kanda hano urebe indirimb 'Amen' y'itsinda rya Yvette na Yvonne bakoranye na Tresor Zebedayo




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129852/ni-impanga-zihamya-kristo-yvette-na-yvonne-batangiye-umuziki-wo-kuramya-no-guhimbaza-imana-129852.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)