Ni umuhanda ureshya na kilometero 69 usobanuye byinshi mu buhahirane bw'uturere twa Rulindo, Gakenke n'Umujyi wa Kigali kandi ukoreshwa cyane n'abaturage batuye mu tugari twa Nzove, Rutonde na Kijabagwe, hamwe mu hari guturwa cyane.
Mu rwego rw'ubukungu, uyu muhanda usobanuye byinshi kuko usibye ubuhahirane bw'Umujyi wa Kigali n'uturere twa Rulindo na Gakenke, ukoreshwa n'imodoka z'uruganda rwa Skol Brewery Ltd, ruri muri ebyiri zikomeye mu Rwanda mu zenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye.
Imodoka zijya n'iziva ku buhunikiro bw'imyaka mu Nzove n'ububiko butandukanye zirawukoresha ndetse n'uruganda rw'amazi rugaburira Kigali yose.
Ntawakwirengagiza izindi nganda nk'urw'imisumari n'amatiyo ruri ku rugabano rwa Nyarugenge na Rulindo, ububiko bw'impu ndetse n'umushinga munini w'urugomero rwa Nyabarongo II ruri kubakwa ruzatwara akayabo ka miliyari zikabaka 215Frw.
Iyi mishinga n'iyindi yose ikenera gukoresha uyu muhanda wahindutse igisoro nyamara Leta yarashoyemo asaga miliyari 10Frw mu gukora inzira z'amazi no gushyiramo itaka [Latérite]. Igikomeje kwibazwa, ni nde uzabazwa izo miliyari zakoze umuhanda ugahinduka igisoro mu kwezi kumwe?
Iyo witegereje uyu muhanda kuva ku Giticyinyoni, ugorwa no kubona inzira z'amazi zubakishijwe izi miliyari kuko byasenyutse utaranatahwa, ahandi huzuramo ibyondo ku rwego ruteye agahinda.
Nyuma y'imyaka ibiri n'igice, uyu muhanda wubatswe n'ikigo Fair Construction wabaye igisoro, inzira z'amazi zarasenyutse ku buryo abatwara imodoka muri uyu muhanda babyiganira hagati naho habi kuko uwasatira inkengero ahegereye izo nzira z'amazi imodoka igwamo.
Ingero ni nyinshi cyane. Umwe mu baturage utuye mu mudugudu wa Ngendo, Akagari ka Rutonde, yabwiye IGIHE ko hari imodoka itwara abagenzi ya Jali Transport iheruka kwegera inzira z'amazi (rigole) ihagita itenguka ikagwamo.
Umwe mu bashoferi batwara imodoka y'abagenzi muri Jali Transport, yahamirije IGIHE ko kubera umuhanda mubi, kuva ku Giticyinyoni ugera aho bakatira ahazwi nka Kariyeri, bakoresha iminota irenga 40 kandi ari ibilometero icyenda gusa.
Ati 'Uyu muhanda ni ibinogo gusa kubona aho ushyira ipine biragoye. Iyo dutangiye mu gitondo turi imodoka umunani, nibura eshatu bigera saa munani zapfuye kubera uyu muhanda, ikibazo cy'ingendo kikavuka'.
Ububi bw'uyu muhanda wabaye igisoro utamaze kabiri, ugasenyuka udakoreshejwe bunemezwa n'abafite imodoka zabo bwite kuko bigoye kumara iminsi itatu utarajya mu igaraje gukoresha.
Nzaramba ati 'Imodoka hano zihita zigira ibibazo bya 'amortisseur', zikajegera kubera ibinogo byuzuye muri uyu muhanda. Ikindi ni uko ivumbi riba muri uyu muhanda ryerekana ko laterite bakoresheje idakwiye'.
Iyangirika ry'iki gikorwaremezo n'isondekwa mu cyubaka, ryanagaragajwe na Raporo y'itsinda rya kane ry'abadepite bo muri komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu (PAC) yo kuwa 4 Ukwakira 2021, IGIHE ifitiye kopi.
Iyi raporo igaragaza ko uyu muhanda wubatswe kuri miliyari zisaga 10Frw (10.262.291.167Frw), imirimo yakirwa tariki 8 Ukwakira 2020. Yerekana ko igenzura ryakozwe nyuma y'ukwezi kumwe gusa ryagaragaje ibibazo birimo; imiyoboro y'amazi yasibamye, inkangu zigwa mu muhanda ntizikurwemo n'imihanda yarengewe n'ibyatsi.
Mu cyumweru gishize ubwo ibiza byibasiraga Intara y'Uburengerazuba n'Amajyaruguru, umugezi wa Nyabarongo waruzuye amazi agera muri uyu muhanda ahazwi nko mu Bwiza na Nyabyondo, awufunga amasaha menshi.
Akaburiye mu isiza
Kuwa 10 Kanama 2019, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yasuye imirimo yo kubaka uyu muhanda icyo gihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutunganya imihanda, RTDA, kimugaragariza ko imirimo yo kubaka icyo gice kigizwe n'igitaka cyagombaga kuzura muri uwo mwaka.
Icyo gihe Minisitiri w'Intebe amaze kwitegereza imirimo yakozwe byavugwaga ko igeze kuri 92%, yasabye ko hakorwa igenzura ryimbitse ku buziranenge bwayo nyuma yo gusanga hari aho bitari gukorwa uko bikwiye. Uyu muhanda uri mu mishinga 16 igaragara mu yo Fair Construction yakoze.
Mu bugenzuzi yakoze kandi Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yabonye imiferege y'amazi yaratangiye gutenguka. Yitegereje ibyubakagwa asanga sima ikoreshwa ari nke, muri make uyu muhanda warasondetswe.
Ati "Kuva natangira, uyu umuhanda naje mbona ko byamanyutse n'aho mwubatse vuba byamaze kumanyuka, mfite ubwoba ko hazacamo amezi atandatu byamaze gusenyuka kandi leta iba yabitanzeho amafaranga."
Yabwiye ubuyobozi bwa RTDA ko mu gihe leta iba yatanze amafaranga, iba ikeneye ko akoreshwa mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage kandi bizaramba.
Ati "Ubu nkubiseho umugeri cyahita kigwa, niba umuntu mubona atangiye kubaka ibintu bidafite ireme mwamuhagarika kuko leta iba yatanze amafaranga, ubu azazana isima ahome hano hatangiye kumanyuka. Kuki mutamutangira kare ngo amenye ko ari gukora ibidafite ubuziranenge?'
Icyo gihe uwari Umuyobozi Wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye IGIHE ko ibyo basabwe na Minisitiri w'Intebe byabahaye umukoro wo gukora ubugenzuzi bwimbitse kandi ko mu mirimo isigaye harimo no gukosora ayo makosa yose.
Ati "Dufite itsinda rikurikirana imirimo umunsi ku munsi, ibyo Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe yatubwiye twabyumvise kandi ubu itsinda ryacu ririmo kugenzura ku buryo muri iyo mirimo tuvuga isigaye gukorwa harimo no kureba neza ahatarakozwe neza uko bikwiye."
Umwe mu bubakaga uyu muhanda utifuje kugaragara muri iyi nkuru, yahamije ko nyuma y'ijambo rya Minisitiri w'Intebe, icyakozwe ari ugucishamo imashini igasena ibinogo bikagabanyuka mu cyumweru kimwe ndetse ahari hamanyutse harasanwa ariko birongera birasenyuka kubera ubuziranenge bw'ibyubatswe.
Mininfra yashatse kwikura mu kimwaro ibeshya abaturage
Nubwo amaso n'ubuhamya bw'abaturage bishimangira ko icyiciro cyo inzira z'amazi no gushyiramo laterite cyasondetswe, Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'Ikigo gishinzwe ubwikorezi (RTDA) bahamya ko imirimo yakozwe kandi neza.
Hashize imyaka ibiri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Mininfra, itangaje ko uyu muhanda ugiye gushyirwamo kaburimbo ndetse icyo gihe yavuze ko byari biteganyijwe gutangira muri Kamena 2021.
Icyo gihe Mininfra yanditse kuri Twitter iti 'Guhera muri iki cyumweru imirimo yo gusana umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke izatangira, irangire mu mpera za Werurwe. Hazibandwa ku gusiba ibinogo, gukemura ikibazo cy'amazi areka no gushyiramo laterite. Gushyiramo kaburimbo bizatangira muri Kamena uyu mwaka'.
Ibi bikorwa byose Mininfra yijeje abakoresha uyu muhanda nta na kimwe kigeze gikorwa, amaso yaheze mu kirere. Icyakora, iyi Minisiteri iherutse gutanga icyizere ko 'ibindi byose byakozwe igisigaye ari uko hatangwa amafaranga yo kuwukora'.
Mu Ukwakira umwaka ushize, Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda yabwiye IGIHE ko kugeza ubu imirimo ya mbere yari iteganyijwe mu kubaka uyu muhanda harimo gukora inzira z'amazi no gushyiramo latérite yarangiye.
Ibi bisobanura ko RTDA yanyuzwe no kuba uyu muhanda warakozwe ukangirika utaratahwa ndetse nyuma y'imyaka ibiri wakiriwe ukaba warabaye igisoro.
Ku rundi ruhande Munyampenda yavuze ko imirimo yo gushyiramo kaburimbo yagombaga kuba yaratangiye muri Kamena umwaka ushize ariko kugeza ubu ntiratangira ku mpamvu zatewe no kuba inyigo yaratinze kurangira gukorwa.
Ati 'Mu gihe hatangazwaga ko imirimo yo gushyiramo kaburimbo izatangira muri Kamena 2022, hari hari gukorwa inyigo kandi ubu iyo nyigo yararangiye.'
Munyampenda yavuze ko kuri ubu ikigezweho ari ibiganiro hagati ya RTDA n'inzego zirimo Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ndetse na Minisiteri y'Ibikorwaremezo kugira ngo ingengo y'imari iteganyijwe gukoreshwa ibe yaboneka noneho imirimo ihite itangira.
Akarere ka Nyarugenge gaherutse gutangaza ko habonetse igishushanyo mbonera cy'icyanya cy'inganda kingana na hegitari 85, mu kagari ka Nzove, gahamagarira abashoramari gutangira gukoresha iki gice. Igikomeje kwibazwa ni uburyo abashoramari bazamena amafaranga yabo ahatari ibikorwaremezo nk'umuhanda, imodoka zabo zikajya zigenda zisimbuka ibinogo.
Umwe mu basesenguzi yabwiye IGIHE ati'Niba ari ahantu hagenewe inganda ndetse hasanzwe hari izihari nka SKOL, urw'amazi, ububiko n'ibindi, leta ikwiye kwihutira gukora uriya muhanda kugira ngo bikurure abashoramari kuko bitabaye ibyo, byagorana ko hagira ujyana imodoka ze mu muhanda umeze kuriya'.
Umuyobozi ushinzwe Ubutaka n'Imiturire mu Karere ka Nyarugenge, Dusabeyezu César, aherutse gutangaza ko imyiteguro yo kubaka muri iki cyanya cy'inganda igeze kure kandi ko igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka.
Yakomeje agira ati 'Turahamagarira abashoramari gutangira gukoresha iki gice cyahariwe inganda. Tugiye kuvugurura no gukora imihanda muri iki cyanya kandi aha hazaba ahantu heza.'
Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa RTDA ku kibazo cy'uyu muhanda wakozwe ukangirika ako kanya n'icyo bateganya, atwizeza kuduha undi muyobozi ubivugaho ariko icyizere yaduhaye kiraza amasinde.
Inkuru bifitanye isano: -Amaso yaheze mu kirere! Umuhanda Nzove- Ruli-Gakenke wabaye agatereranzamba
-Minisitiri w'Intebe yasabye igenzura ry'ubuziranenge bw'umuhanda wa Nzove-Gakenke (Amafoto)
-RTDA yaremye agatima abategereje kaburimbo mu muhanda wa Nzove-Ruli-Gakenke